Gakenke: Abadepite bishimira intambwe yatewe mu buhinzi, abahinzi bagaragaza ibyabafasha

Umuyobozi w’Akarere yahaye ikaze itsinda ry’Abadepite [Mukabalisa Germaine na Nyiramana Christine] bari kumwe n’abakozi b’Inteko Ishinga Amategeko bari mu ruzinduko mu Karere bagenzura ibikorwa birebana no kongera umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo byatoranyijwe n’ibihingwa ngengabukungu birimo kawa.

Mu biganiro bagiranye n’Ubuyobozi bw’Akarere, byibanze ku ishusho y’umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo mu Karere ka Gakenke aho uw’ibigori wavuye kuri Toni 3.5 kuri Hegitari(Ha) mu 2024/25, ugera kuri 3.6 Toni/Ha mu 2025/26 naho mu 2025/26 ugera kuri 3.7 Toni/Ha

Muri iyo myaka (2023/24, 2024/25 na 2025/26)  kandi umusaruro w’ibishyimbo wavuye 2.1Toni/Ha ugera kuri 2.0Toni/Ha mu 2024/2025 naho mu 2025/2026 ugera kuri  2.3Toni/Ha.

Umusaruro w’ingano wavuye kuri 1.6Toni/Ha ugera kuri 1.7Toni/Ha MU 2024/25 naho mu 2025/26 ugera kuri 2Toni/Ha. Umusaruro w’imyumbati wavuye kuri 9.1Toni/Ha mu 2023/24 ugera kuri 12.2Toni/Ha mu 2024/25 naho mu 2025/26 ugera 12.3Toni/Ha

Nyuma yo kuganira n'ubuyobozi n'abakozi b'Akarere basuye amatsinda y'abahinzi b'ibihingwa ngengabukungu mu Murenge wa Nemba, baganira kuri gahunda za Leta zigamije gufasha abaturage kwihaza mu biribwa no kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza, bagaragaza ko zibageraho ku gihe.

Hasuwe amatsinda atandukanye y’abahinzi b’ibigore n’ibishyimbo akorera mu Tugari n’Imidugudu itandukanye, harimo itsinda Dukorere Hamwe ryo mu Kagari ka Gisozi, Umudugudu wa Kamatete; Twigire Muhinzi ryo mu Kagari ka Gahinga, Umudugudu wa Kabaya; itsinda Isonga ry’abahinzi b’urusenda, inyanya n’imiteja ryo mu Kagari ka Mucaca, Umudugudu wa Cyahafi; ndetse n’itsinda Twite ku Rutoki rihinga urutoki ryo mu Kagari ka Gisozi, Umudugudu wa Karukara. Muri rusange, amatsinda yasuwe yashimiwe uruhare afite mu iterambere ry’ubuhinzi no mu kuzamura imibereho y’abaturage, anashishikarizwa gukomeza gukorera hamwe no kunoza ibikorwa byayo.

Yanagaragaje imbogamizi afite yifuza ko zakorerwa ubuvugizi zirimo imihanda ifasha kugeza umusaruro ku masoko, kuba bimwe mu bihingwa ahinga imbuto yabyo ihenze yifuza ko Leta yabishyiramo nkunganire n’ibindi.

Nyuma yo gusura amatsinda y'abahinzi, bagiranye ibiganiro n'abaturage bo muri uwo Murenge byibanze ku buryo bwo kongera umusaruro w'ubuhinzi, kwimakaza isuku n'isukura, kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwizigama, ubumwe n'ubudaheranwa, kwirinda amakimbirane yo mu muryango.

Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo, ibyifuzo n’ibibazo bihabwa umurongo.

Amafoto