Gakenke: Hatashywe ibyumba by’amashuri 8 n’ubwiherero byatwaye asaga miliyoni 120 Frw

Akarere ka Gakenke katashye ku mugaragaro ibyumba by’amashuri 8 n’ubwiherero 7, byitezweho kugabanya ubucucike bw’abanyeshuri mu mashuri n’ingendo abanyeshuri bakora baturuka kure. Ibi byumba by’amashuri n’ubwiherero byubatswe ku ishuri ribanza rya Mbuga riherereye mu Murenge wa Nemba, aho byuzuye bitwaye asaga miliyoni 120Frw. Byubatswe ku nkunga ya Guverinoma n’ubufatanye bw’abaturage. Kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Mata 2021 nibwo Akarere ka Gakenke katashye ibi ibikorwaremezo byubatswe mu Murenge wa Nemba, Akagari ka Cyahafi. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, yavuze ko gutaha ibi byumba by’amashuri ari intambwe nziza, asaba abarezi gukomeza gufata neza iyi nyubako bubakiwe, gukomeza gutanga uburezi bufite ireme asaba n’ababyeyi kugira uruhare rufatika mu myigire y’abana babo ndetse no gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nemba, Bwana Ruhashya Charles, yavuze ko ibi byumba by’amashuri bishya bigiye gufasha abanyeshuri mu myigire yabo. Yagize ati “Hari ubucucike bwinshi kandi hari n’ibyumba bishaje, ariko ubu abana bagiye kwiga bisanzuye. Bizabafasha gukurikira neza amasomo kandi byongere imitsindire yabo. Ababyeyi bishimiye ko abana batazongera gukora ingendo ndende, abandi bishimiye ko babonye akazi mu kubaka aya mashuri. Mu mwaka w’Ingengo y’Imari 2020/2021, mu Karere ka Gakenke ibyumba by’amashuri 585 bimaze kubakwa mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Gakenke bigizwe n’ibyumba bitageretse 569, n’ibigeretse rimwe (G+1) 16 n’ubwiherero 746.