Koperative Muhondo zirakamwa yiteje imbere ibikesha gukusanya umukamo w’aborozi

Zaninka Letitia akaba ari umuveterineri ushinzwe ikusanyirizo rya Muhondo Zirakamwa MCC avuga ko iyi koperative yatangiye mu mwaka wa 2017 itangira ifite abanyamuryango 30 aho aborozi bo mu Murenge wa Muhondo bari barabuze aho bashyira umukamo wabo. Nyuma haza gushingwa Koperative Muhondo zirakamwa baratangira barakora, ku buryo kugeza ubu nta muryango wo muri iyi koperative wabura mitiweri ndetse no kwizigamira muri gahunda ya EjoHeza, andi mafaranga babona bayakoresha ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo kwiteza imbere. Yakomeje avuga ko iyi Koperative ifitiye aborozi akamaro kanini yagize ati “ Aborozi bari barabuze aho bashyira umukamo wabo ariko aho iyi koperative Muhondo zirakamwa itangiriye gukusanya umukamo w’aborozi nta mworozi ukibura aho ashyira umukamo we kuko mbere wasangaga amata nta gaciro afite aho wasangaga umworozi bamuha Litiro imwe ku mafaranga 100 ariko ubu umworozi ahabwa amafaranga 200, koperative ikabona amafaranga 220 kuri litiro”. Zaninka Letitia yavuze kandi ko iyo abaturage bagemuye umukamo wabo kuri Koperative Muhondo zirakamwa bishyurwa nyuma y’iminsi 15, iyo bishyuwe mu minsi 15 icyo bibafasha nuko nta wabura amafaranga yo kwishyurira umwana ishuri ati “ Iyo amafaranga bayaboneye hamwe babasha kwishyurira abana babo ishuri ndetse n’abadafite ubwatsi buhagije babasha kugura ubwatsi bw’inka kugira ngo ibashe gutanga umukamo ushimishije”. Mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere Koperative Muhondo zirakamwa ingingo nyamukuru igenderwaho ni ugukusanya amata no kuyacuruza ariko ifite intumbero yo gufata amata agahindurwamo ikindi kintu nka yahurute cyangwa foromaje ibi bikazaterwa nuko umushinga uzaba umeze. Uruhare rwa Koperative mu kurwanya imirire mibi bigisha abaturage bagemura amata kuri koperative ko batagomba kuzana amata yose ku ikaragiro badasize amata agomba guhabwa abagize umuryango “ ati Banza uhe umuryango wawe asigara uyazane ku ikaragiro. Sebagabo Kagobora umworozi wo mu Murenge wa Muhondo ni umunyamuryango wa Koperative Muhondo zirakamwa avuga ko iyi Koperative ibafitiye akamaro kuko iyo ufite inka uyikama ayo mata agemurwa kuri koperative bikabafasha kubona amafaranga aturuka ku mukamo w’inka zabo ikindi bibafasha gutanga ubwisungane mu kwivuza ndetse no muri ibi bihe bya covid 19 buri munyamuryango yabashije kubona inkunga ya Koperative. Mbere ya Covid 19, iyi Koperative Muhondo zirakamwa yabashaga gukuzanya Litiro 2,200 ku munsi ariko ubu koperative ibasha gukusanya Litiro 1400 bitewe n’ icyorezo cya Covid 19 .