Gakenke: Ibitaro bya Gatonde biherereye mu Murenge wa Mugunga byatangiye kwakira abarwayi

Ibitaro bya Gatonde biherereye mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke, kuva kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Mata 2021 byatangiye kwakira abarwayi bambere babyivurizamo. Ibitaro by’Akarere bya Gatonde bijyanye n’igihe byuzuye mu mwaka ushize wa 2020 bikaba ari ibitaro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari yaremereye abaturage, bikaba bibakuye mu bwigunge. Abarwayi ba mbere bakiriwe kuri ibi bitaro bavuga ko baruhutse ingendo bakoraga bajya ku bitaro bya Nemba na Shyira kandi bakaba bishimira na serivisi bahawe bakigera kuri ibi bitaro bishya bemerewe n’Umukuru w’Igihugu. Turatimana Francine avuga ko aruhutse urugendo rurenga amasaha ane yakoraga ajya kwivuriza ku bitaro bya Shyira none akaba agiye kujya yivuriza hafi, aho urwo rugendo ruzagabanuka akajya akoresha iminota 30 gusa. Agira ati: "Ibi bitaro bishya bya Gatonde byatangiye kutwakira biraturuhuye cyane. Kuko twakoraga urugendo ruvunanye tujya kwivuza, umurwayi akagerayo yananiwe bikaba byanamuviramo gupfa kubera kutagerwaho n’ubuvuzi bwihuse. Ibi bitaro Perezida wacu yatwubakiye turabyishimiye cyane, kuko bigiye kudukuriraho izo mbogamizi zose". Hari undi wagize ati: "Kwivuza byatuberaga ihurizo rikomeye kubera urugendo rurerure. Aho ntuye ni hafi y’ibi bitaro bya Gatonde batwegereje, kubigeraho ntibizajya birenza iminota 20. Urumva ko ni mike cyane. Bizaturinda kurembera mu rugo kwabagaho" Ibitaro bya Gatonde byubatswe mu Kagari ka Gahinga, Umurenge wa Mugunga, bikazajya byakira ababigana baba abaturuka mu Mirenge y’Akarere ka Gakenke ari yo Mugunga, Rusasa, Janja, na Busengo. Uretse abahaturuka, ibi bitaro bizajya byakira n’abaturuka mu mirenge ibyegereye yo mu Karere ka Nyabihu. Byuzuye mu mwaka wa 2020, bitwaye Miliyari ebyiri na Miliyoni 800 z’Amafaranga y’u Rwanda. Bitangiranye abakozi 58, barimo Abaganga b’Abadogiteri bane, abaforomo n’ababyaza 32. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, yasabye abaganga kurangwa na serivisi inoze, gukorera hamwe baramira ubuzima bw’ababagana no kurangwa n’ubufatanye bugamije gutuma umurimo urushaho kunoga. Mu bindi yabasabye ni ukubungabunga ibikoresho mu rwego rwo kwirinda icyuho mu buvuzi bunoze. Guverineri Nyirarugero yasabye abaturage kubyaza umusaruro ibyo bitaro kuko bifite ubushobozi bwo kubavura mu buryo bugezweho. Yagize ati: “Ibi bitaro bigezweho kandi bifite ubushobozi bwo kuvura mu buryo bwimbitse. Niyo mpamvu dusaba abaturage kubigana, ntibongere kurembera mu rugo cyangwa ngo bivuze magendu kandi bagize amahirwe yo kwivuza hakiri kare kandi hafi”. Abaganga bo yabasabye kurangwa n’umurimo unoze “Mwiite ku baje babagana kandi mubahe serivisi nziza. Kuko nibwo muzaba muramiye ubuzima bwabo nk’abantu mubifite mu nshingano. Ikindi ni uko ibikoresho bituma akazi ko kuvura kagenda neza, na byo mugomba kubirinda kwangirika.