Ruli: Abagore bahishuye uburyo kawa yababereye ikiraro cy’iterambere

Abagore bo mu Murenge wa Ruli w’Akarere ka Gakenke baravuga ko bamaze kwigeza kw’iterambere rirambye babikesha kwibumbira muri koperative ikora ubuhinzi bwa kawa izwi nka Dukundekawa. Abo bagore bashinze itsinda bise “Ramabagirakawa” bahuriramo iyo imirimo yo kwita ndetse no gusarura kawa irangiye, maze bakungurana inama ku cyatuma barushaho kugira uruhare mu iterambere ry’imirayango yabo nk’uko bivugwa na Murekatete Odette, umwe muri abo bagore. Agira ati: “Itsinda ryacu rya Rambagirakawa ryaduteje imbere; dukora imirimo yinjiza amafaranga irimo kuboha ibiseke, imitako, kudoda imyenda n’ibindi. Akomeza avuga ko intengo nyamukuru y’iri tsinda ari ukugira ngo amafaranga ribinjiriza ajye yunganira ayo basanzwe bakura kuri kawa bahinga, akaba ashimangira ko intego z’iri tsinda zikomeje kugerwaho. Ati: “Imiryango yacu nta muntu udafite ubwisungane mu kwivuza, abana biga amashuri neza kandi nta kibazo tujya tugira mu bijyanye n’ibitunga urugo akaba ariyo mpamvu twiyemeje ko nyuma yo kwita kuri kawa twajya dukora indi mirimo ibyara inyungu”. Murekatete ahishura ko abibumbiye mu itsinda “Rabagirakawa” bamaze kugera ku ntera ishimishije mu iterambere ndetse ko bakomeje gutanga umusanzu mu mibereho myiza y’imiryango yabo. Ati: “Amafaranga twinjiza adufasha gukemura ibibazo byo mu rugo”. Manirafasha Antoinette, undi mugore uri muri iri tsinda, yunga mu rya mugenzi we maze agahamagarira abandi bagore kubasanga bityo bagafatanya mu iterambere. Mubera Celestin, Perezida wa koperative “Dukundekawa” nawe ashimangira ibivugwa n’aba bagore, maze akemeza ko iterambere bamaze kugeraho rigaragarira buri wese. Agira ati: “Kwibumbira mu itsinda bibafasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwishyurira abana ishuri ndetse no kwiteganyiriza muri gahunda ya EjoHeza.” Hirya yo kwibumbira mu iri tsinda, kawa ihingwa n’aba bagore nayo ikomeje kwishimirwa kubera uburyohe bwayo cyane ko igurwa cyane ku masoko mpuzamahanga. Iyi koperative ifite inganda eshatu zirimo urutuganya kawa ziza ari ibitumbwe, ikagira uruganda rwa kabiri rutonora havanwaho igishishwa cy’inyuma (green coffee) ndetse n’urundi ruganda ruri kubakwa ruzajya rutunganya kawa ikaranze hanyuma kawa igafungwa mu mapaki kugira ngo icuruzwe. Koperative “Dukundekawa” imaze imyaka 20 ishinzwe, kugeza magingo aya ifite abanyamuryango 1193 barimo abagore 259 n’abagabo 934. Gikwerere Patrick