Abaturage b'Akarere ka Gakenke bishimiye ko bakingiwe COVID-19 bibongerera icyizere cyo kutayandura

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke, bafite ibyishimo n’icyizere cy’uko ibyago byo kwandura icyorezo Covid-19 bigiye kugabanuka, nyuma y’aho bakingiwe urukingo rwayo kuva kuwa gatanu tariki 5 Werurwe 2021. Ibitaro by’i Nemba, ibya Ruli n’ibigo Nderabuzima uko ari 23 bikorana nabyo mu Karere ka Gakenke, birifashisha inkingo 5500 zo mu bwoko bwa AstraZeneca mu gukingira abaturage. Dukuzimana Fasturi, umwe mu bajyanama akimara gukingirwa yavuze ko yarasonzeye uru rukingo. Yagize ati: “Nagiraga ubwoba bwo kwandura Covid-19, kuko inshingano zacu nk’Abajyanama b’ubuzima, zidusaba guhorana n’abaturage benshi ahantu hatandukanye tubavura cyangwa tubagira inama. Aho twashoboraga kuhagirira ibyago byo kwandura icyorezo byoroshye. Ubu twishimiye ko twakingiwe, bikaba bigiye kutugabanyiriza ibyago byo kwandura”. Umuturage witwa Nyirampabuka Colletta, yagize ati: “Twararaga tudasinziriye twibaza igihe urukingo ruzazira, none dore turarubonye! Ku Kagari bampamagaye bambwira ko ndi mu bagomba gukingirwa. Nkimara kubimenyeshwa naraye nambaye kugira ngo nzinduke kare, nza hano ngo ubwo bufasha mpawe n’Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu butancika. Gukingirwa iki cyorezo ni byiza kuko iyo twumvise ukuntu ahandi cyabamaze, dutekereza ko tutabaye maso ngo tucyikingize cyatumaraho burundu. Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Hon.Gatabazi Jean Marie Vianney yasuye Ibitaro bya Nemba biherereye mu Murenge wa Nemba, Akarere ka Gakenke mu rwego rwo kureba uko ibikorwa byo gukingira Covid-19 biri kwitabirwa. Yasabye ubuyobozi bwaho gutanga serivise inoze, gukomeza kuzirikana uburyo inkingo zigomba kubikwa neza no kwibutsa abaturage gukomeza kwirinda Covid 19 kuko igihari. Igikorwa cyo gukingirwa Covid-19 cyitabiriwe na Komite Nyobozi y’Akarere ka Gakenke aho babaje kuzuza inyandiko yo kwemera ku bushake gukingirwa Covid.19. Umuyobozi w’Akarere, Bwana Nzamwita Deogratias, ubwo yari amaze gukingirwa, yabwiye yavuze ko abyishimiye, anibutsa abaturage ko ubu aribwo buryo ntakuka, bufasha kwirinda icyorezo Covid-19. Bityo ngo ntawe ukwiye kurukerensa. Yagize ati “Kuba natwe twafashe iya mbere tukikingiza, bivuze ko ari n’uburyo bwo guha abandi urugero no kubibutsa ko amagara aseseka kandi ntayorwe, iki cyorezo nta muntu ukwiye kugikinisha, kuko n’ubuzima budakinishwa. Nta kindi gishobora kudukiza iki cyorezo uretse kwikingiza, kugira ngo abantu babashe kwirinda barinda n’abandi”. Umuyobozi w’Ibitaro bya Nemba, Habimana Jean Baptiste, avuga ko igikorwa cyo gukingira cyatangiye, kiri kugenda neza, kandi ko abo kireba bose bazagerwaho na serivisi. Yongeraho ati “Twibutsa abakingiwe gukomeza kwirinda, bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugira ngo ubwo tuzongera kubahamagara baje kongera gukingirwa urundi rukingo rushimangira urwo bahawe, bazabe baririnze bihagije bitume n’urwo rukingo rwuzuza neza ubudahangarwa umubiri ukeneye”.