Gakenke: Abatubuzi b’Imbuto y’Ibigori barishimira umusaruro babonye ku nshuro ya mbere

Abahinzi 1186 bibumbiye muri Koperative twihangire Umurimo (KOTUMU) yo mu Karere ka Gakenke barishimira ko gahunda binjiyemo yo gutubura imbuto y'ibigori yagenze neza kandi bakaba bafite isoko ry’imbuto bejeje. Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko umusaruro wabonetse uzasembura n’abandi bahinzi bakitabira ubutubuzi bw’imbuto. Bamwe mu bahinzi b’ibigori bibumbiye muri Kopertive KOTUMU ikorera ubutubuzi bw’imbuto mu Karere ka Gakenke bavuga ko bagihinga ibigori ku buryo busanzwe batitwararikaga ku buryo batahingaga kinyamwuga kandi bakagurisha umusaruro wabo bahendwa. Nk’uko byemezwa na Perezida wa Kotumu Urayeneza Elisephan n’abandi bahinzi bishimira ko iyo mbuto y’ibigori batubuye iri ku rwego rw'izo U Rwanda rusanzwe rutumiza mu mahanga yarumbutse ku buryo izajya itanga umusaruro mwiza wa toni zirenga zirindwi z'imbuto nziza bise RHMH 1520 kandi ikilo kimwe bakakigurisha 600 Frw mu gihe hybrid isanzwe bayigurishaga 200Frw. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Niyonsenga Aimé François yemeza ko habonetse umusaruro ushimishije ku buryo n’abasetaga ibirenge mu gutubura imbuto bazabyinjiramo. Mu karere ka Gakenke habarurwa amakoperative 5 atubura ibigori n’ibishyimbo hahinzwe ibigori kuri 15000 Ha hakaba hategerejwe umusaruro uri hejuru ya 40.000 Tonnes . Naho abo muri KOTUMU bo batuburira imbuto mu Mirenge ya Gakenke na Mataba kuri hegitari 50 naho izindi hegitari 130 bakazihingaho ibigori n'indi myaka ku butaka buherereye mu Mirenge ya Gashenyi, Minazi na Rushashi.