Gakenke: Harakorwa imihanda ya Km 100 harimo n’izashyirwamo kaburimbo

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke barishimira ko mu gihe cya vuba bazaba batakivunwa n’ingendo no kubura uko bageza umusaruro wabo ku masoko, babikesha imihanda mishya imaze gato itangiye gutunganywa. Imihanda mishya iri gutunganywa mu Karere Karere, harimo izashyirwamo kaburimbo n’indi ya laterite, ikaba ireshya n’ibirometero bisaga 100. Hari nk’umuhanda Buranga-Base, w’ibirometero Km 42 uzashyirwamo kaburimbo wuzure utwaye asaga miliyari 7 z’Amafaranga y’u Rwanda. Indi mihanda ibiri yo izashyirwamo laterite ni uwa Gakenke-Karambo-Gashenyi ureshya na Km 19 ukazatwara miliyari zikabakaba eshatu n’undi wa Gicuba-Janja ureshya na Km 32.8 uzatwara miliyari zisaga eshatu n’igice. Abakoresha iyo mihanda yose, bajyaga babangamirwa n’ingendo zivunanye no kutabona uko bageza umusaruro ku masoko kubera kwangirika gukabije kwayo. Nsengiyumva Joseph wo mu Murenge wa Mugunga ati “Tugera muri Mugunga tunyuze mu muhanda Gicuba-Janja, kubera uburyo wangiritse byaduhendaga cyane. Nta muntu washoboraga gutega moto adafite amafaranga nibura ibihumbi bitanu, utayafite agakora urugendo rw’amasaha ane n’amaguru, urumva ko byabaga bivunanye cyane. Dushimishijwe n’uyu muhanda mushya batangiye kudukorera, kuko uje kuturuhura iyo mvune”. Ni n’umuhanda uzanyura ku bitaro bya Gatonde bari baremerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame biheruka kuzura. Abawukoresha bashimangira ko iki ari ikimenyetso cy’ibikorwa byinshi by’iterambere bigiye kwiyongera iwabo. Yagize ati “Twishimiye ko umubyeyi wacu Nyakubahwa Paul Kagame yitegereje akabona ko ikirenze ku bitaro yaduhaye hiyongeraho n’umuhanda. Kuba ibi byombi bitwegereye, ari ukwivuza bizatworohera, tubone n’uko dukora ibindi bikorwa dutekanye twiteze imbere. Ibi biduteye imbaraga zo gukora cyane no kubona uko duhanga imishinga ibyara inyungu. Ubu nta rundi rwitwazo tuzagira rwatuma Umukuru w’igihugu tumukoza isoni kuko byinshi ari kubiduha. Abatwara ibinyabiziga byinganjemo moto na bo babangamirwaga n’imihanda mibi yajyaga ituma ibinyabiziga byabo byangirika, bagasigara mu bihombo, nk’uko Nshimiyimana Jean de Dieu abisobanura. Agira ati “Wari ugizwe n’ibinogo gusa, tukagenda twiceka mu mikuku, ari moto ikangirika n’uyitwaye akagera iyo ajya umugongo wavunitse. Hari n’ubwo umuntu yamaraga iminsi adakora kubera umunaniro. Mu gihe cy’imvura byabaga ibindi bindi kuko inkangu zafungaga umuhanda hakaba n’abarara mu nzira kubera kubura aho banyura. Uyu muhanda rero tuwitezeho igisubizo gikomeye cy’ibyo bibazo byose. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, na we yemeza ko hari inyungu nyinshi ku baturage bazakoresha iyo mihanda iri gutunganywa mu Karere ayobora uko ari itatu. Yagize ati “Inyungu zo zatangiye kubageraho bihereye ku bahaboneye akazi bunganira imashini ziri gutunganya iyo mihanda. Ikindi cyari gikomereye abaturage, ni uko batashoboraga kwijyanira umusaruro ku masoko n’imodoka ziwuguriye iwabo zikabahenda zitwaje ko imihanda ari mibi. Abatabonaga uko bivuza hakiri kare yaba ku bitaro bya Gatonde, ibya Nemba n’ibigo nderabuzima byegereye ahari gutunganywa iyo mihanda nabyo byari ingorabahizi, ibyo byose bigiye gukemurwa n’imihanda mishya iri gutunganywa”. Umuyobozi w'Akarere yizeza abaturage ko imirimo yo gutunganya iyo mihanda yose, nta kizayikoma mu nkokora kuko ingengo y’imari yo kuyitunganya ihari. Uretse umuhanda Gicuba-Janja Akarere ka Gakenke kari gutunganya ku bufatanye n’Ikigo LODA na RTDA, indi mihanda (Buranga-Base n’umuhanda Gakenke-Karambo-Gashenyi) yo iri gutunganywa ku nkunga ya Banki y’isi. Kampani zahawe akazi ko kuyitunganya, zikaba zaragiranye amasezerano n’Akarere y’uko imirimo izamara igihe cy’umwaka umwe. Mayor Nzamwita aboneraho kwibutsa abaturage kwitegura kubyaza umusaruro amahirwe yo kuba begerejwe iyo mihanda bitabira kongera umusaruro w’ibyo bahinga, anakangurira abikorera gutangira kwagura ibikorwa bibyara inyungu cyane muri centre z’ubucuruzi no gutangira kugura ibinyabiziga bizajya bikorera muri iyo mihanda mu gihe izaba yamaze kuzura. Inkuru dukesha kigalitoday.com