Ruli: Koperative COMIKAGI icukura amabuye y’agaciro ikomeje gufasha abaturage gutsinda ubukene

Abaturage n’abanyamuryango ba COMIKAGI, koperative ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Ruli, mu Karere ka Gakenke baravuga ko bakataje mu iterambere kubera iyi koperative, bakaba bahamya ko bafite icyizere cy’ejo hazaza kubera ibyo iyi koperative ikomeje kubagezaho. Iyi koperative yatangiye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu mwaka wa 1987, ikaba by’umwihariko icukura ‘colta’ na ‘gasegereti’ aho magingo aya yahaye imirimo abaturage bari hagati ya 1000 na 1300 barimo abakozi bahora na ba nyakabyizi. Iyatumyavuka Ildéphonse, umucukuzi akaba n’umunyamuryango wa COMIKAGI kuva mu mwaka wa 2003, ahamya ko amaze kwigeza kw’iterambere rishimishije abikesha iyi koperative, agira ati, “Buri munyamuryango uko umwaka ushize ahabwa ubwasisi, ubwasisi akaba aribwo twifashisha mu mibereho yacu isanzwe harimo kwishyurira abana amashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza”. Yakomeje avuga ko koperative ibafasha muri gahunda yo gutura heza ndetse ko bafashwa kwiteganyiriza by’igihe kirekire binyuze muri gahunda ya “EjoHeza”, ati “Ibi byose n’ibikorwa dukesha Koperative COMIKAGI”. Nkusi Slyvestre, umuturage wahawe akazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri iyi koperative we avuga ko ako kazi kamufashije kwiyubakira inzu igezweho, akaba kandi abasha gutunga umuryango we bitamugoye. Ati, “Ahazaza hanjye n’umuryango ni heza kuko COMIKAGI yambereye umusingi w’iterambere.” Dusabamahoro Silydio, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Koperative COMIKAGI atangaza ko iyi koperative yatangiranye abanyamuryango 230, aho umugabane shingiro wari amafaranga magana abiri y’u Rwanda (200Frw) mu mwaka 1987, gusa akaba avuga nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi koperative yakoze amavugurura maze isigara ifite abanyamuryango 87 umugabane shingiro ugirwa ibihumbi bitanu (5,000Frw). Dusabamahoro akomeza asobanura ko uwo mugabane shingiro waje kongera gusubirwamo bitewe n’uko koperative yifuzaga gukomeza gutera imbere, maze ugera ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50,000Frw) ku muntu umwe. Ibyo ngo byatumye abanyamuryango bagabanuka hasigara 35 ari nabo uyu munsi bagikorana n’iyi koperative, umugabane shingiro ukaba ugeze kuri miliyoni esheshatu n’ibihumbi ijana na makubyabiri na bitatu (6,123,000Frw). Dusabamahoro na we yunga mu bivugwa n’abaturage kimwe n’abanyamuryango b’iyo koperative, akaba ashimangira ko iterambere bagezeho ryivugira. Ati, “Kuzamuka k’umugabane kuri buri munyamuryango akenshi bishingira ku iterambere n’ibikorwa iyi Koperative iri gukora,” yungamo ati, “Muri 2015 umugabane shingiro wari kuri miliyoni n’igice(1,500,000Frw) mu myaka itatu iri mbere umugabane ushobora kugera kuri miliyoni 10.” Yavuze kandi ko mu mwaka wa 2010 ari bwo iyi koperative yabonye ubuzima gatozi, aho ngo byatumye barushaho gukora kinyamwuga maze inyungu zitangira kugera ku banyamuryango bose, bitandukanye n’uko byari bimeze mu myaka yabanje. Buri munyamuryango wa koperative yishyurirwa ubwisungane mu kwivuza ndetse akanishingirwa na koperative iyo bigeze mu bikorwa byo kwiteza imbere nk’uko bivugwa na Dusabamahoro, akaba by’umwihariko ahishura ko muri uyu mwaka wa 2021 buri munyamuryango yaguriwe amabati 40 mu rwego rwo kuvugurura inzu zabo maze bagatura heza. Ati, “Ibi byose ni uburyo bwo kugira ngo buri munyamuryango azamurwe haherewe ku buryo bw’imiturire ndetse n’imibereho na cyane cyane ko abenshi bakuze aho wasangaga kuvugurura inzu batuyemo batabishyira imbere cyane”. Mu bikorwa bya Koperative COMIKAGI bafite uruganda rutunganya amabuye y’agaciro, umusaruro babasha kubona bawukura kuri koperative utunganyijwe aho batangiriye ku imashini imwe itunganya umusaruro ubu bakaba bamaze kugera ku imashini ebyiri ibi bikajyana n’umusaruro uri kwiyongera bitewe naho bari gukorera. Abagize iyi koperative bavuga ko kugira uruganda rutunganya umusaruro w’amabuye y’agaciro bikomeje kubafasha kwihuta mu iterambere kubera ko umusaruro uva ku ruganda rwabo bazi neza ingano ndetse n’ubwiza bwawo, aho ngo baba bazi neza umubare w’amafaranga bazinjiza. Icyakora, ngo ibyo bitandukanye na mbere aho ngo bajyanaga ku isoko gasigereti na colta bivangiye hamwe, ariko ngo ruriya ruganda rukaba rubafasha by’umwihariko mu kubivangura bifashishije imashini ipima ubwoko bw’amabuye y’agaciro yitwa “Sup kilometer” ari nayo ibasha kubereka ubwiza bw’amabuye bafite. Iyi koperative mu myaka yatambutse yakoze ibikorwa bitandukanye birimo kubakira abaturage batishoboye, gukora umuhanda wa kilometero 2, inyubako bakoreramo, batanga imisanzu itandukanye mu rwego rwo kuzamura Umurenge wa Ruli ndetse n’Akarere ka Gakenke bakoreramo, bavuga kandi ko bafite gahunda yo kwagura ibikorwa aho bateganya kubaka Hotel ijyanye n’igihe mu Murenge wa Ruli. Umusaruro wa Koperative COMIKAGI uboneka mu gihe cy’ukwezi mu mwaka ushize wa 2020 wari hagati ya Toni 10 na 12, ubu barateganya kuva kuri Toni 12 bakagera kuri 15 muri uyu mwaka ibi babishingira ku mibare w’ibirombe bagenda bafungura, uburyo bakora ubukangurambaga n’uburyo abantu bagenda biyumva muri koperative. Patrick Gikwerere