Umuriro w’amashanyarazi mu Murenge wa Mataba ukomeje gufasha urubyiruko kwihangira umurimo

Niyitegeka Jean Bosco w’imyaka 29, Utuye mu Kagari ka Nyundo mu Murenge wa Mataba avuga ko yatangiye gucuruza muri santeri ya Mataba mu buryo bworoheje atangira akodesha aza kugeraho agura inzu z’ubucuruzi muri santeri ya Mataba, aho umuriro ugereye muri uyu Murenge yaguye ubucuruzi bwe agura imashini isudira n’imashini ikata ibyuma bihwanye n’amafaranga asaga ibihumbi magana atanu(500.000fwr). Niyitegeka yakomeje avuga ko yakomeje umwuga wo gusudira inzugi mu bigo by’amashuri, gusakara ibisenge mu bigo by’amashuri bitandukanye . Muri uyu mwaka ushize yasakaye ibyumba by’ishuri 20 birimo ikigo cya Mwanza ,Nyundo,Muyaga, Mataba na Munini ibi byose niwe watsindiye isoko ryo gukora ibisenge akanasakara. Yavuze kandi ko muri uyu mwaka ateganya kwagura ibikorwa bye akubaka ateliye agashyiramo imashini zibaza agafasha abaturage guhabwa serivisi babonaga ari uko bagiye muri santeri ya Gakenke. Niyitegeka ntabwo akora umwuga wo gusudira gusa afite n’icyumwa gisya ibigori gifite agaciro ka miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda(1.000,000Frw) ndetse akaba anafite imiryango itatu y’inzu y’ubucuruzi muri santeri ya Mataba n’indi 2 akodesha akaba afite n’ikibanza ateganya kubakamo inzu igezweho yo guturamo. Yashimiye Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yagiye ibagezaho ibikorwa by’amajyambere mu rwego rwo kwiteza imbere anashishikariza urubyiruko bagenzi be gutinyuka bagakora bahereye kuri bike bafite maze bakiteza imbere. Shingiro Bonavanture w’imyaka 20 avuga ko umuriro w’amashanyarazi mu Murenge wa Mataba wabafashije kugera ku iterambere aho bifatanyije ari babiri babasha kugura imashini isya ibigori muri santeri ya Mataba akaba amaze kwiyubakira inzu yo guturamo, anateganya kugura amatungo magufi yo korora. Maniraguha Prosper, ukora umwuga wo kogosha avuga ko mbere umuriro w’amashanyarazi utaragera muri santeri ya Mataba bakoreshaga imirasire y’izuba bakaba barakoraga umurimo wabo wo kogosha mu bihe by’izuba gusa , Aho umuriro w’amashanyarazi uziye ibikorwa bye byaragutse aho afotora amafoto, aga printinga impapuro, ushaka serivisi wese ijyanye n’ikoranabuhanga abasha kuyibona ati“ Mbere twakoraga akazi ko kogosha gusa, tugakora igihe izuba riri kuva gusa ariko ubu tubasha gukora amasaha yose yagenwe barayakora kubera ko amashanyarazi ahari”. Ikindi serivisi abaturage bakenera zariyongereye kandi babasha kuzibonera hafi harimo serivisi z’ikoranabuhanga, kwandikisha invitation, gufotoza impapuro, ushaka amafoto yihuse nawe ayabonera hafi. Muri make umuriro w’amashanyarazi wabateje imbere bituma n’abaturage babona serivisi nziza kandi baziboneye hafi bitabahenze. Maniraguha yavuze kandi ko nyuma y’aho umuriro uziye yabashe kwiyubakira inzu, gutanga ubwisungane mu kwivuza ibi akaba abikesha ibikorwa remezo begerejwe. Urubyiruko rwo mu Murenge wa Mataba ruhamya ko aho umuriro w’amashanyarazi ugereye mu Murenge wa Mataba wabafashije kugera ku bikorwa bitandukanye birimo gusudira inzugi, gukora ibisenge by’amazu n’amashuri, kugura ibyuma bisya ibigori ndetse no guhanga imirimo yo kogosha muri salon n’ibindi bati“ Umuriro w’amashanyarazi wadufashije kugera ku iterambere”.