Ibimina uburyo bubafasha kwesa umuhigo wo gutanga Mituweli ku bwinshi mu Karere ka Gakenke

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke bavuga ko kwitegura hakiri kare, bakibumbira mu matsinda yo kwizigama (ibimina) ari ryo banga bakoresha kugira ngo bahige abandi mu gutanga umusanzu wabo w’ubwisungane mu kwivuza uzwi nka “Mituelle de Sante”. Kuri ubu, ijanisha mu kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza rigaragaza ko Akarere ka Gakenke kari ku mwanya wa kabiri mu gihugu mu kugira umubare munini w’abagatuye bamaze gutanga umusanzu wabo, kuko kageze kuri 96,1%. Bamwe mu baturage bemeza ko aho ibihe bigeze batakiri abo kongera kwigishwa ubwiza bwo gutanga mituweli kuko bamaze kwibonera akamaro kayo. Maniraguha André wo mu Murenge wa Muyongwe, yagize ati "Twe twamaze kumenya ibyiza bya mituweli, dutangira umwaka twibumbiye mu bimina ku buryo turasa ku ntego mbere y’uko umwaka wa mutuweli utangira. Aba mbere barangiza mu Ukuboza naho aba nyuma bo muri Werurwe baba barangije kwishyura. Abana bashinga ingo ubu tugomba kubigisha bikababera umuco". Twagirimana wo mu Murenge wa Gakenke na we yagize ati "Natinze kumva ubwiza bwa mituweli maze nkora impanuka nta mituweli mfite ariko icyo gihe navuye mu bitaro tugurishije inka n’umurima. Ubu ninjye wishyura mbere kuko sinshobora kugeza kuri Noheli ntaratanga mituweli y’umwaka ukurikiyeho". Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Madamu Uwimana Catherine, yavuze ko bafite amahirwe mu Karere yo kuba abaturage bamaze kumva ibyiza byo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza. Yakomeje avuga ko abaturage b’Akarere ka Gakenke bafite ibanga ryo kwitegura kare bakibumbira mu bimina ku buryo umwaka usanzwe ujya kurangira bagahita barasa ku ntego, abandi basigaye tubashakira imirimo nabo bagakora bazigama make ku buryo nabo batanga umusanzu kare. "Tuzakomeza kubashyigikira cyane kuko bamaze kubyumva ndetse n’abo bake baba bataratanga dukomeza kubashakisha tukabigisha, ndizera ko nabo bazagera aho bakabyumva tukajya twuzuza ijana ku ijana muri gahunda nziza y’ubwisungane mu kwivuza". Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), igaragaza uburyo uturere turutana mu gutanga mituweli, igaragaza ko Akarere ka Gakenke kari ku mwanya wa kabiri mu gihugu mu kugira abantu benshi bitabira gutanga mituweli gakurikira Akarere ka Gisagara. Hashingiwe kuri raporo y’Akarere ka Gakenke mu gutanga ubwishingizi mu kwivuza, Imirenge igize Akarere ikurikirana kuburyo bukurikira: 1. Coko 100.2% 2. Gashenyi 100.0% 3. Ruli 99.7% 4. Rushashi 99.1% 5. Gakenke 98.3% 6. Karambo 97.5% 7. Minazi 96.8% 8. Cyabingo 96.3% 9. Muhondo 96.3% 10. Kivuruga 95.9% 11. Mataba 95.9% 12. Nemba 95.9% 13. Rusasa 94.9% 14. Muyongwe 94.7% 15. Busengo 94.7% 16. Janja 92.9% 17. Kamubuga 92.8% 18. Muzo 92.7% 19. Mugunga 91.3% Mu gihugu hose, umubare w’abamaze gutanga mituweli ugeze kuri 84.8% by’abanyarwanda bose muri rusange.