Inyubako nshya y’Akarere ka Gakenke iratanga igisubizo ku mitangire ya serivisi inoze

Abaturage b’Akarere ka Gakenke barishimira ko Ubuyobozi bw’Akarere kabo bwatangiye gukorera mu Nyubako nshya y’amagorofa. Iyi nyubako y’ibiro by’akarere yatangiye kubakwa ku itariki ya 04 Werurwe 2019 ku nkunga ya LODA, igeretse kabiri, iherereye mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke. Yuzuye mu gihe abaturage bari bayisonzeye, kuko bajyaga babonera serivisi ahatisanzuye. Uwitwa Urayeneza Elizafani yagize ati: “Iki ni igitego Akarere kacu gatsinze kuba kabashije kwesa umuhigo wo gukorera mu nyubako nshya. Aho yubatswe ni ahantu byoroheye abaturage benshi, kuko yegereye umuhanda wa kaburimbo aho umuntu ugenda n’amaguru, utega igare, moto cyangwa imodoka abasha kugerayo bimworoheye; ikindi ni uko mu myubakire yayo hitawe ku kudasesagura ubutaka kuko urebye ukuntu inyubako ari nini kandi yubatswe ku butaka buto, bijyanye na gahunda Leta ihora idushishikariza yo kubungabunga ubutaka. Ubu hehe no kuzongera kujya gushakira Serivisi ahantu hatajyanye n’igihe”. Ibiro bishya by’Akarere ka Gakenke byubatswe ahitegeye umusozi witwa Kabuye umenyerewe gukorerwaho ubukerarugendo. Ifite ibyumba 56, byiyongeraho ibindi byumba mberabyombi bito ndetse n’ikinini cyagenewe gukorerwamo inama. Hari ahagenewe guparika ibinyabiziga hagutse, kandi imyubakire yayo yitaye no ku bantu bafite ubumuga bahagana. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Niyonsenga Aimé François, agaragaza inyungu zitezwe ku kuba ubuyobozi n’abakozi b’Akarere ka Gakenke, barimukiye mu nyubako nshya, nko kuba abakozi batazongera gukorera mu biro bimwe bacucitse. Yagize ati: “Aho twakoreraga mbere wasangaga nk’abakozi bari hagati ya batandatu n’umunani babyiganira mu biro bimwe, bakorera ahantu hatatanye kuko inyubako zitari zegeranye. Ubu inyungu zitezwe kuri iyi nyubako nshya, ni uko ubu abakozi bakorera mu nyubako imwe, yoroheye abantu kuyigana. Ikindi ni uko ifatwa nk’icyitegererezo ku batuye mu mujyi wa Gakenke, ku buryo ubu na bo ibyo bakora yaba abubaka n’abasana, bajya bafata icyitegererezo kuri ibi biro bishya byubatswe, uko bisa, na bo bakarushaho gusukura aho batuye, baharanira kubaka ibirama kandi bijyanye n’igihe nk’uko n’igishushanyo mbonera kibiteganya”. Yongeraho ati “Igikomeye ni uko aho umuturage abonera serivisi, hagomba kuba heza, kuko n’intego ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ishyira umuturage ku isonga. Mu gushyira mu bikorwa iyo gahunda Umukuru w’Igihugu cyacu yihaye, ni yo mpamvu ibiro bishya byubatswe, kugira ngo umuturage igihe akeneye ya serivisi, ayihererwe ahantu hasobanutse”. Akarere kimukiye mu nyubako yuzuye itwaye miliyari imwe na miliyoni Magana atanu z’amafaranga y’u Rwanda kavuye mu nyubako zubatswe ahagana mu mwaka wa 1980 zatangiye zikorerwamo n’icyahoze ari Komini Nyarutovu. Icyo twabwira abaturage ni uko iyi nyubako ari iyabo, nibayisanzuremo baze bayihererwemo serivise, cyane cyane ko intego y’Akarere kacu ari ugutanga serivise nziza, haba ku Karere haba mu Mirenge n’ahandi hose hatangirwa serivise. Ni ibiro byubatse neza, nibatugane babyisanzuremo ugize n’ikibazo cyo kutabona serivise atubwire tumufashe.