Abaturage bo mu Murenge wa Janja barishimira Leta y’Ubumwe yabahinduriye ubuzima

Abaturage bo mu Murenge wa Janja mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, barashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yabagejeje ku iterambere rifatika nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uretse kuba banyuzwe n’amahoro n’umutekano bihoraho, bavuga ko ibikorwa remezo birimo amashanyarazi, amavuriro, amashuri n’ibindi byatumye imibereho yabo ihinduka. Abaturage batuye mu Murenge wa Janja bavuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta vuriro bagiraga, ko bakoraga ibirometero 50 bajya kwivuriza i Gatonde, ariko ubu ngo bafite ibigo Nderabuzima ndetse n’amavuriro y’ingoboka (Postes de Santé). Dusabemariya Mélanie ahamya ko bafite amazi meza kandi ko bafite aho bivuriza hafi. Ati: “Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi inaha nta vuriro twagiraga nta n’amazi twari dufite ariko ubuyobozi bwiza dufite, bwaduhaye ibikorwa remezo ku buryo imibereho yacu yahindutse”. Avuga kandi ko abaturage bo muri uwo Murenge bakora cyane bakiteza imbere, agahamya ko ikibigaragaza ari uko buri rugo rworoye inka bityo bakabona ifumbire yo gufumbiza imirima yabo. Ati “Ubu nta nzara dufite kandi inaha uku uhabona duhinga igihe cyose”. Ntabanganyimana François avuga ko bafite iterambere kuko ngo bafite amashanyarazi bityo ko n’abatunze terefoni babona uburyo bwo kuzikoresha, ngo ntibashobora kubura aho bacaginga. Yagize ati: “Ubu tubayeho neza kuko mbere ya 1994 nta mashanyarazi yabaga inaha, hakurya aha aho Kanyarengwe avuka naho nta yari ahari ariko ubu turacana uretse Akagari ka Gashyamba katarayagira ariko mu tundi tugari hari amashanyarazi”. Akomeza avuga ko abakora imirimo yo gusudira n’ububaji bakoresha amashanyarazi bityo n’abakeneye kubaka ntibagorwe no kubona inzu. Ashimangira ko imibereho yabo yahindutse ku buryo bugaragara. Mvukiyehe Juvenal na we utuye mu Murenge wa Janja avuga ko abaturage babayeho neza kandi ko bagifite umuco wo gusurana, nubwo muri ibi bihe wakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19. Nyirabahutu Dative, umukecuru w’imyaka isaga 60, ashimira Umukuru w’Igihugu wahisemo gushajisha neza abageze mu zabukuru bityo ngo bakagira amasaziro meza. Yongeraho ko yoroye inka imuha ifumbire kandi akagira n’aho avoma amazi meza cyane ko ngo aho ayakura ari haruguru y’urugo rwe. Ati: “Njye nshimira Perezida Paul Kagame uzirikana abageze mu zabukuru akaduha amafaranga buri kwezi adufasha kugira amasaziro meza, ibi nta handi nabibonye kandi urabona nkuze. Kubona Umukuru w’Igihugu agabira inka Abanyarwanda batishoboye bakanywa amata, njye nabonye ari igitangaza cy’Imana yonyine”. Karumugabo Védaste avuga ko abana babo biga neza kandi hafi agereranyije n’ibirometero bo bakoraga biga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo ngo akaba abona biterwa n’urwego rw’Imiyoborere Myiza Igihugu kigezeho.