Urubyiruko rwavuye Iwawa rwibumbiye muri Koperative Imbere Heza Kamubuga rurashishikariza bagenzi babo gukura amaboko mu mifuka bagakora

Barinda Jean Maurice, Perizida wa koperative Imbere Heza Kamubuga avuga ko Koperative yabo yatangiye 2019, batangiye ari urubyiruko rwishize hamwe rugizwe n’abanyamuryango 12 ku nkunga yaturutse Iwawa bakaba bamaze umwaka bakora . Yakomeje avuga ko intego yabo ari ugukora biteza imbere aho bafashe inguzanyo muri SACCO ingana na miliyoni ebyeri magana atanu hiyongeyeho inyungu (2,500,000Frw) binyuze mu Kigega BDF, umwaka ushize bakaba bamaze kwishyura miliyoni imwe magana ane (1,400,000Frw). Barinda akomeza avuga ko abagize koperative babona amafaranga abasha kubatunga kandi bafite intumbero yo kwigeza kure hashoboka cyane ko urubyiruko rwavuye Iwawa rushoboye kandi bafite intego yo guteza imbere urundi rubyiruko. Abagize koperative Imbere Heza Kamubuga barashimira Leta y’ubumwe yafashe urubyiruko ikabatwara Iwawa, ikabigisha imyuga itandukanye kandi bakaza hari icyo bakosotseho ati “Ibibatunga birahari, ibibarinda ubuzererezi birahari nk’urubyiruko rwize imyuga irimo ububaji no gusudira bafite intego yo kwiteza imbere”. Abanyamuryango biyi koperative bahamya ko babasha kwishyurira abanyamuryango bayo ubwisungane mu kwivuza kuko nta muntu ushobora gukora akazi atatanze mituweli kandi bakaba banitabira gahunda ya EjoHeza (Ubwizigame bw’igihe kirekire) kuko ari gahunda nziza Leta yashyizeho kugira ngo mu gihe bazaba batagikora akazi bazabashe gukoresha amafaranga bizigamiye muri EjoHeza. Koperative Imbere Heza Kamubuga irateganya kwagura ibikorwa byayo kugira ngo bagere ku iterambere rirambye aho bateganya kugura imashini ikora ibikoresho bitandukanye ndetse no kuzamura imibereho yabagize koperative. Ibi babishingira ku gushyira hamwe kwabo no gushaka akazi ku buryo bwagutse kugira ngo bakomeze batange serivisi nziza mu gace batuyemo ku buryo bwihuse. Barinda yashishikarije bagenzi be kwirinda ibiyobyabwenge, ubujura n’ubusambanyi kugira ngo bakure amaboko mu mifuka bakore mu rwego rwo kwiteza imbere kuko Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ibafitiye ibyiza byinshi birimbere. Nsabimana Ildephonse w’imyaka 35 akaba ari umwe mu rubyiruko rwavuye mu kigo ngororamuco cya Iwawa aho yize umwuga w’ububaji avuga ko mbere yari umunyarugomo, akora ibikorwa by’ubusambo ariko ubu ari muri Koperative Imbere Heza Kamubuga mu rwego rwo kwiteza imbere. Nsabimana yakomeje avuga ko ageze mu Murenge wa Kamubuga avukamo bibumbiye muri Koperative Imbere Heza Kamubuga mu rwego rwo kwiteza imbere ati “ Mu gihe bazaba barangije inguzanyo ya Banki bashobora kuzabona umushahara mwiza maze bakiteza imbere”. Yashishikarije urubyiruko bagenzi be gutekereza ejo hazaza kugira ngo babashe kujyana n’abandi mu rwego rwo kwiteza imbere ati “ Bagomba kureka ingeso mbi barimo bakimbumbira mu makoperative kugira ngo barebe ejo hazaza uko bahategura”. Mbarushimana Juvenal, avuga ko mbere bataribumbira muri Koperative Imbere Heza Kamubuga buri wese yakoraga akazi ku giti cye ariko ubu babashije kwibumbira muri Koperative Imbere Heza Kamubuga aho igikorwa cyo kwiteza imbere bakibonera hamwe kandi bikihuta kukigeraho. Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kwiteza imbere yabashije gutanga ubwisungane mu kwivuza, yabashije kugura itungo rigufi rimuha ifumbire kubera kwibumbira muri koperative. Yashishikarije urubyiruko bagezi be kubegera bakabagira inama, abadashoboye kwiga bakabigisha ndetse n’abakeneye kwiyungura ubundi bumenyi bwisumbuye bakaba bagana ibigo by’amashuri bakiga barangiza kwiga bakaza bakabakira maze bagakorera hamwe kugira ngo bakomeze biteze imbere. Muri rusange amakoperative ni meza, ibigo by’imari byashyiriweho urubyiruko nabyo ni byiza, Ubuyobozi ni bwiza, urubyiruko nk'imbaraga z’Igihugu bahaguruke bafatanye bubake igihugu bazakigeza aho bifuza.