Mugunga:Uruganda Iryamukuru wine Ltd rugeze ku rwego rushimishije

Biseruka Jean de Dieu, Umukozi ushinzwe ubuziranenge mu ruganda “Iryamukuru wine Ltd” ruherereye mu Murenge wa Mugunga rutunganya umusaruro uturuka ku rutoki, rukaba rutunganya inzoga yitwa Iryamukuru Banana Bezed alcoholic Beverage rwiteje imbere rubikesha ibikorwa bikomoka ku gihingwa cy’urutoki. Yakomeje avuga ko uruganda “Iryamukuru wine Ltd” rwatangije ibikorwa byarwo 2017 rutangira rushaka ibyangombwa by’ubuziranenge, icyangombwa kiza kuboneka 2019 bagikoresha imyaka ibiri nyuma icyo cyangombwa baje kukivugurura ubu bakaba bafite icyangombwa gishya kibemerera gukomeza gukora. Biseruka Jean de Dieu yavuze kandi ko mbere batangira ibikorwa byabo bakiraga Toni 1.5 y’ibitoki mu cyumweru ariko uyu munsi bakira byibuze Toni ziri hagati ya 3.8 na Toni 4.2 mu cyumweru. Ku bijyanye n’abakozi batangira bari bafite abakozi bagera 10 ariko uyu munsi bafite abakozi 33 bahoraho bishyurirwa ubwishingizi bw’abakozi ndetse n’abandi batera ibiraka (Nyakabyizi) bagera kuri 30. Uruganda iryamukuru wine Ltd rumaze kwiteza imbere aho batangiye kubaka uruganda rujyanye n'igihe ruherereye mu Murenge wa Rusasa, ubu bakaba barongereye umusaruro ujyanwa ku isoko. Uruganda rukaba rwaraguye ibikorwa aho bishyurira abaturage batishoboye ubwisungane mu kwivuza ( Mutuelle de Santé) bo mu Murenge wa Mugunga uruganda rukoreramo ndetse no gufasha urubyiruko kubona akazi. Yavuze kandi ko inzoga benga mbere ya Covid 19 bari bafite isoko aho bagemuraga ku isoko amakesi ari hagati ya 500 na 600 ku munsi ariko uyu munsi bagemura amakesi hagati ya 200 na 300. Abakozi babo bose bitabiriye gahunda ya EjoHeza(Ubwizigame bw’Igihe kirekire). Biseruka yavuze kandi ko bateganya ko nyuma yo kwenga inzoga “Iryamukuru Banana Bezed Alcoholic Beverage” bazashyiramo system iri automatique (Automatic system) aho nyuma yuko bamaze kwenga inzoga imashini izajya ihererekanya ibinyobwa kugeza icupa rigiyeho etikete rikajya mu ikesi hanyuma umusaruro ukajyanwa ku isoko (Bukaba ari uburyo bwo guhererekanya mu gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa bujyanye n’igihe). Mugihe bazaba bujuje uruganda rugari kandi rujyanye nigihe bifuza ko bazongera umubare w’abakozi kugira ngo urubyiruko rwinshi rubone akazi ndetse binashobotse nubwo batifuza ko umubare w’abantu batishoboye baguma mu bukene barimo barifuza kwongera umubare w'abo bagenera ubufasha. Mu bakozi bakora mu ruganda “ Iryamukuru wine Ltd” abenshi ni urubyiruko harimo abahungu 17 n’abakobwa 16.