Rusasa:Tugirimana yiteje imbere abikesha ubuhinzi n’ubworozi

Tugirimana w’imyaka 51 akaba umuhinzi-mworozi utuye mu Kagari ka Kamonyi mu Murenge wa Rusasa avuga ko yiteje imbere abikesha ubuhinzi n’ubworozi aho ahinga ibigori kuri Ha 1 ndetse na Ha 1 y’ibishyimbo akaba afite aho yavuye naho ageze. Yakomeje avuga ko mbere atahingaga ubutaka bwe neza cyangwa ngo afumbire neza ariko ubu ahinga imirima ye neza yifashishije ifumbire y’inyongeramusaruro ikomoka ku matungo ndetse n’ifumbire mvaruganda ibageraho bitagoranye kubera ko hari umushinga witwa Tubura ubagezaho ifumbire ku gihe mu gihe mbere batayiboneraga ku gihe. Tugirimana avuga ko muri iyi sizeni yahinze ibigori n’ibishyimbo ndetse akaba anahinga urutoki rwa kijyambere n’imboga aho abasha gusagurira amasoko ati“ Ubu nahinze ibigori kuri Ha 1, ibishyimbo kuri Ha 1 ndetse n’urutoki rwa kijyambere”. Ku bijyanye n’ubworozi, Tugirimana avuga ko afite aho ageze akurikije aho yavuye ubu akaba yoreye inka 5, amatungo magufi arimo ihene, ingurube ndetse n’inkoko ati “ nyorora cyane inka, ingurube ndetse n’inkoko”. Yakomeje avuga ko mbere yororaga inka z’inyarwanda ariko hamwe no kubishishikarizwa n’abashinzwe ubworozi ku rwego rw’Umurenge mu korora inka za kijyambere ubu zirimo kubaha umusaruro ushimishije. Yashishikarije abahinzi n’aborozi bagenzi be gutinyuka bakava mu mikorere yakera bakajya mu mikorere mishya bahuza ubutaka, mu buhinzi bagakoresha ifumbire mvarunganda n’imborera ndetse bakorora inka zitanga umukamo (kijyambere) kugira ngo umuryango ugire imibereho myiza ndetse n’igihugu muri rusange gitere imbere. Mu buhinzi n’ubworozi Tugirimana akora yabashije kwiyubakira inzu, kwishyurira abana ishuri, abasha gutanga ubwisungane mu kwivuza ndetse akabasha no gufata inguzanyo muri SACCO.