Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru yasuye ahahoze hubatse ikiraro cya Gahira cyatwawe n'ibiza k’umugezi wa Nyabarongo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru yasuye ahahoze hubatse ikiraro cya Gahira cyatwawe n'ibiza k’umugezi wa Nyabarongo

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Mutarama 2020, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru Dr. Mushaija Geoffrey ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke Bwana Nzamwita Deogratias ndetse n'Inzego z'Umutekano mu Karere ka Gakenke basuye ahahoze hubatse ikiraro cya Gahira mu Murenge wa Ruli cyatwawe n'umugezi wa Nyabarongo mu gihe cy'ibiza byabaye mu mwaka ushize. Muri uru ruzinduko abaturage bagaragaje akamaro iki kiraro cyari kibafitiye kuri serivisi zitandukanye (Amashuri, Amasoko, Ubuvuzi, Serivisi z'Ubucuruzi, Banki, n'abakozi muri Koperative zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,…). Abaturage bifuje ko ubuvugizi bwakomeza gukorwa bwakorwa vuba imigenderanire ikihuta. Mu butumwa bwagarutsweho n'Abayobozi bibukije abaturage bake bari aho bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 basabwe gukomeza kubahiriza ingamba zose zo kwirinda Covid-19, kwicungira umutekano muri rusange. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara yababwiye ko tariki ya 19/01/2021 mu cyumweru gitaha imirimo yo kubaka ikiraro izaba itangiye. Nyuma yo gusura ahahoze hubatse ikiraro cya Gahira, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ndetse n'Inzego z'Umutekano basuye kandi koperative ikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ya COMIKAGI mu Murenge wa Ruli. Muri uru ruzinduko, abayobozi basobanuriwe imikorere y'iyi koperative, uburyo ubucukuzi bukorwa ndetse n'uko amabuye atunganywa. Mu butumwa bwatanzwe, abayobozi basabye koperative muri rusange, kurushaho kunoza umurimo w'ubucukuzi bukozwe mu buryo bwa kinyamwuga. Gukomeza, kongera ikoranabuhanga mu murimo w'ubucukuzi, kongera umusaruro w'ubucukuzi muri koperative zose zose,gukomeza gukurikirana gahunda yo kwirinda Covid-19 mu bakozi kuri Sites no gushyiraho isolation room. Koperative yasuwe yashimiwe by'umwihariko imikorere inoze ifite n'ibikorwa by'iterambere imaze kugeraho. Mu Karere ka Gakenke abakozi bacukura amabuye y'agaciro buri gitondo mbere y'uko batangira akazi habanza igikorwa cyo kwibutsa abakozi amabwiriza yo kwirinda no gukumira ikwirakwiza ry'icyorezo cya koronavirusi.