Koperative Muzo-Janja yiteje imbere ibikesha igihingwa cy’ibigori n’ibishyimbo

Mujawimana Patricie uhagarariye Koperative Twitezimbere Muzo-Janja ishinzwe guteza imbere igihingwa cy’ ibigori n’ibishyimbo mu Murenge wa Muzo na Janja ahamya ko biteje imbere babikesha igihingwa cy’ibigori n’ibishyimbo kandi abaturage babonera inyongeramusaruro hafi badakoze urugendo rurerure. Yakomeje avuga ko iyi koperative imeze neza kandi ikomeye, ifite abanyamuryango 176 harimo abagore 56 n’abagabo 120 bahinga igihingwa cy’ibigori ku materasi yo muri zone ya Muzo-Janja. Mujawimana Patricie uhagarariye Koperative Twitezimbere Muzo-Janja avuga kandi ko mbere batarashinga iyi koperative bahingaga batatanye buri wese ahinga uko abonye ndetse n’umusaruro ukaba muke kandi bakawotsa ariko uyu munsi iyi koperative ifite isoko igurishirizaho umusaruro wabo. Umwaka ushize iyi Koperative yagurishije Toni 18 z’ibigori. Koperative Twitezimbere Muzo-Janja yafashije abanyamuryango bayo gutanga ubwisungane mu kwivuza ndetse banitabira gahunda ya EjoHeza mu rwego rwo kuzigamira izabukuru babifashijwemo n’inzengo z’ibanze. Iyi Koperative yaguze ikibanza gihwanye na miliyoni aho yubatse ihangare yo gusaruriramo imyaka yabo. Mujawimana Patricie uhagarariye Koperative Twitezimbere Muzo-Janja yashishikarije abandi bahinzi bataribumbira muri koperative kujya muri koperative kuko ifasha buri wese kubona inyungu y’igishoro cye kandi ikaba ari gahunda ya Leta ifasha abaturage kuko iyo umuntu ari wenyine ntabwo byorohera Leta kumugeraho ariko iyo bari muri koperative buri wese abonamo ibyiza kandi Leta ikamubona vuba mubufasha bwose bushoboka iba yarateganyirije abaturage mu buryo bworoheje. Koperative Twitezimbere Muzo-Janja ishinzwe guteza imbere igihingwa cy’ ibigori n’ibishyimbo ifite ubwishingizi mu kigo cya RADIANT, ibi bifasha mu gihe imirima yabo yagize ikibazo ko batahomba 100%.