Janja: Mujawimana yiteje imbere abikesha ubuhinzi n’ubworozi ari nako arwanya isuri ndetse na Covid-19

Mujawimana Patricie w’abana 3 akaba umuhinzi-mworozi utuye mu Kagari ka Karukungu, mu Murenge wa Janja avuga ko yiteje imbere abikesha ubuhinzi n’ubworozi aho ahinga ibigori kuri Ha 1 akabasha gusarura Toni 1.5 n’ibishyimbo kuri Ha 1 akabasha gusarura Toni 1 y’ibishyimbo. Mujawimana avuga kandi ko ubuhinzi n’ubworozi bwamufashije kurihira abana be amashuri aho umwana we wumuherezi iyo hatajya kuba ikibazo cya Covid-19 aba yarashoje amashuri ye ya Kaminuza mu ishimi rya Agri Business kugira ngo azabashe gukomeza ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu gihe we azaba ageze mu zabukuru. Yashishikarije abagore bagenzi be ko buri wese ufite ubutaka akwiye kubufata neza, akarwanya isuri, agahingira igihe kandi agahinga igihingwa kijyanye neza n’agace atuyemo, icyongeyeho agakurikirana igihingwa ashyiramo inyongeramusaruro ikwiye ndetse agatera umuti ku gihe. Yashishikarije kandi abagore bagenzi be gutinyuka guhinga kijyambere kuko umuhinzi nyawe wa kijyambere n’umuntu ufite isambu, agahinga akoresheje inyongeramusaruro zose zabigenewe kugira ngo abone umusaruro ateganya kugeraho kuko ubuhinzi n’umwuga usaba ubwenge, usaba igihe, usaba n’ingufu. Ku bijyanye n’ubworozi nkuko yakomeje agira inama abahinzi n’aborozi yagize ati “Igikorwa cyose cy’ubuhinzi n’ubworozi bisaba nyiracyo ku gikunda, kugikurikirana, kugiha icyo gikeneye ku gihe”. Kugeza uyu munsi ntabwo ushobora kuba umuhinzi utoroye kuko imirima ihingwa iba ikeneye ifumbire kugira ngo haboneke umusaruro ushimishije Ku bworozi kugira ngo ubune amafaranga avuye ku bworozi nuko inka zawe ugomba kuzikenura nkuko bikwiye, ukazishyira mu biraro byiza , ukazisazura kugira ngo ubashe kubona umusaruro wifuza. Ibi byose ni ngombwa mu gihe wiyemeje gukora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi ugomba ku bikunda, ugahingira igihe kugira ngo ugere ku cyo ugambiriye kugeraho. Mu buhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo mu gihembwe, Mujawimana abasha kubona amafaranga asanga ibihumbi Magana arindwi. Yashimiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wabahaye urugero rwiza rwo gukunda umurimo kandi akabaha n’abayobozi bo kubakurikirana umunsi ku munsi harimo abashinzwe ubuhinzi ku rwego rw’Umurenge, abafashamyumvire ku rwego rw’Umudugudu. Abo bose yashyizeho ni muri gahunda yo kugira ngo buri mu Nyarwanda cyangwa buri wese aho ari ashobore kugira umumaro bitewe nibyo ari gukora. Mu gusoza ikiganiro yagiranye n’Umukozi ushizwe itumanaho n’itangazamukuru mu Karere ka Gakenke, yashishikarije buri wese gukunda umurimo kandi buri wese akihesha agaciro kuko mugihe tugezemo buri wese agomba kwiteza imbere agateza imbere igihugu muri rusange ati “Umuntu agomba gukunda umurimo we, akawukora awukunze kandi ashaka kuwubyaza umusaruro kugira ngo umutunge ndetse n’igihugu muri rusange”. Mujawimana yakomeje ku kurwanya no gukumira icyorezo cya Covid-19 avuga ko mu bakozi bari ku mukorera mu bikorwa bye by’ubuhinzi buri wese ahana intera hagati ye na mugenzi we kandi buri mukozi wese udafite agapfukamunwa ntashobora kuza mu kazi. Yavuze kandi ko Covid-19 atari umwihariko ku muntu kuko iyo umuntu arangaye, atubahirije amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo ugomba ku mukebura kuko ni wowe aba asatira ati “ Uyu ni umukoro wa buri wese kuko Covid-19 ntirobanura”.