Abaturage bo mu Murenge wa Kivuruga bahamya ko bakomeje gushishikariza bagenzi babo kwirinda Covid-19

Mu rwego rwo gukomeza kurwanya no gukumira ikwirakwizwa rya Covid – 19 , mu Murenge wa Kivuruga abaturage bahamya ko bakomeje gushishikariza bagenzi babo kwirinda icyo cyorezo bambara agapfukamunwa neza, bakaraba intoki kenshi ukoresheshe amazi meza n’isabune no gusiga intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi. Bamwe mu baturage twasanze mu isoko rya Kivuruga riherereye mu Murenge wa Kivuruga bavuga ko uruhare rwabo mu guhashya icyorezo cya Koronavirusi ari ugushishikariza bagenzi babo kwirinda kwegerana basiga intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi, bambara agapfukamumwa neza ndetse na mbere yo kwinjira mu isoko bakabanza gukaraba intoki. Bahamya kandi ko Umunyarwanda wese ukunda ubuzima, ukunda Igihugu agomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Nshakimana Imaculée w’imyaka 58, Utuye mu Murenge wa Kivuruga akaba n’umucuruzi w’ibijumba we avuga ko kugira ngo bakomeze kwirinda iki cyorezo cya Koronavirusi buri wese agomba gusiga intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi, akambara agapfukamunwa neza ndetse no gukaraba intoki kenshi ukoresheshe amazi meza n’isabune. Yakomeje ahamya ko bari kubahiriza amasaha yagenwe y’ingendo guhera saa tatu z’ijoro (9:00pm) kuba bari mu ngo kugeza saa kumi za mugitondo (4:00am). Nzabandora André w’imyaka 63, utuye mu Murenge wa Kivuruga avuga ko ingamba bafite mu gukomeza kurwanya no gukumira ikwirakwira rya Covid-19 bagomba gukaraba intoki kenshi, bambara agapfukamunwa neza ndetse no gusiga intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi mu gihe bari ahantu hahurira abantu benshi. Ndagijimana Innocent ahamya ko ari gushishikariza bagenzi be batumva akamaro ko kwambara agapfukamunwa neza, gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune ndetse no gusiga intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya koronavirusi ati “ Turi gukangurira abaturanyi kubahiriza amasaha yo kuba bari murugo”. Uwihoreye Olive akaba ari urubyiruko rwo mu Murenge wa Kivuruga avuga ko mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19 bagomba gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune, bambara agapfukamunwa neza ndetse no gusiga intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi. Yakomeje avuga ko kugira ngo bahashye iki cyorezo cya koronavirusi buri wese agomba kuba ijisho rya mugenziwe. Yakomeje avuga ko nimba ubonye mugenzi wawe atari kubahiriza amabwiriza yo kwinda no gukumira icyorezo cya Covid-19 mubwire ko icyorezo kigihari agomba kwirinda. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga avuga ko mu rwego rwo gukomeza kurwanya no gukumira ikwirakwiza rya Covid-19 mu Murenge wa Kivuruga, bakomeje gukora ubukangurambanga mu baturage ku rwego rw’umudugudu bakorejeje megaphone n’indangururamajwi, bambara agapfukamunwa neza, gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi n’isabune, gusiga intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi, kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, kwirinda ingendo zitaringombwa, kubahiriza amasaha yagenwe y’ingendo guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo buri wese kuba ari mu rugo iwe ndetse no kwirinda ibirori ibyo ari byo byose cyane cyane ibibera mu ngo. Ubu butumwa bukaba buri kunyuzwa no mu nsengero.