Cyabingo: Hizihijwe umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite ubumuga

Kuri uyu wa kane tariki ya 03 Ukuboza 2020 mu Gihugu hose hizihijwe umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga, ku rwego rw’Akarere uyu muhango wizihirijwe mu Murenge wa Cyabingo, uyu munsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1992 ubwo wemezwaga n’umuryango mpuzamahanga (ONU) ariko kuva icyo gihe kugeza mu mwaka wa 2011 mu Rwanda wizihizwaga n’abafite ubumuga bake cyane, nyuma y’uko hagiyeho Inama y’Igihugu y’abantu bafite Ubumuga (NCPD) mu mwaka wa 2011 uwo munsi wizihizwa n’abafite ubumuga benshi, ku buryo byavuye ku kwizihiza mu rwego rw’Igihugu ubu ukaba wizihizwa mu turere twose ndetse uko ubushobozi buzagenda buboneka mu minsi izaza bizakomeza bimanuke kuzageza ku rwego rw’Umudugudu nk’uko NCPD ibitangaza. Niyitegeka Samuel Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Karere ka Gakenke, yavuze ko mu myaka 10 ishize NCPD igiyeho hakozwe ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Gakenke harimo gushyiraho ubuyobozi guhera ku rwego rw’Akarere kugera ku rwego rw’Akagari abantu 7 kuri buri rwego, hayobowe inama zitandukanye z’abantu bafite ubumuga zigamije kunoza no gukurikirana iterambere ryabo n’imibereho myiza. Buri mwaka hakorwa inama 4 , gahunda y’ibikorwa ikagezwa ku Mirenge yose. Hakozwe ubukangurambanga ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye bwo kurwanya no gukumira ihohoterwa n’ihezwa ku bantu bafite ubumuga n’iterambere ryabo ndetse n’Imirenge yose ifite amakoperative cyangwa se amatsinda y’abantu bafite ubumuga bihurije hamwe mu buryo bwo kwishakamo uko bikemurira ibibazo no kwiteza imbere. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madamu Uwimana Catherine yashimiye abantu bafite ubumuga bo mu Murenge wa Cyabingo uburyo bibumbiye mu ma koperative cyangwa mu matsinda mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere ndetse n’inkunga ikabageraho vuba. Umwe mu bafite ubumuga bw’uruhu mu buhamya bwe yatanze yagaragaje ko bushingiye ku bintu bitatu bikomeye ati “Ibi bintu bitatu nubikurikiza byanga byakunda ibyo wiyemeje uzabigeraho birimo kwizera, kwihangana no kwigirira icyizere” Muri uyu muhango wo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w'Abantu bafite ubumuga, abana 7 bo mu Murenge wa Cyabingo bafite ubumuga bw'ingingo bashikirijwe amagare 7 afite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda miliyoni ebyiri magana ane na mirongo itanu (2,450,000Frw). Mu Karere ka Gakenke kugeza ubu abafite ubumuga butandukanye bagera ku bihumbi umunani na magana atandatu na batanu( 8605) nk’uko ibarura riheruka muri 2015 ryabigaragaje( n’ubwo nyuma y’icyo gihe hari abandi biyongeyeho) muri bo abagera ku bihumbi bitanu na magana atatu na cumi na babiri(5312) basuzumwe na muganga ndetse bakorerwa amakarita agaragaza ibyiciro by’ubumuga bafite, kandi abagera kuri 95% bamaze gufata amakarita.