Abaturage bagaragaje ibyifuzo n’ibitekerezo bizavamo ibizashyirwa mu igenamigambi n’imihigo by’Akarere mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022

Muri gahunda yo gukusanya ibitekerezo by’abaturage bitandukanye byakwibandwaho mu igenamigambi n’imihigo by’Akarere mu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2021/2020, Ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, iki gikorwa cyabereye mu Mudugudu wa Murambi, Akagali ka Taba mu Murenge wa Gashenyi, kikaba cyaranitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyarugu n'Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke. Muri iki gikorwa abaturage bagaragaje ko bashimishijwe no kuba ibyifuzo byabo bigenda bishyirwa mu bikorwa, banagaragaza ibyo bakeneye ko byakwitabwaho harimo imihanda n'ibiraro, amazi, amashanyarazi, umunara w'Itumanaho ndetse n'irerero mu Mudugudu wa Bushita, biyemeje kuzagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'iyi mishinga. Rwamakuba, yagize ati “ Ndasaba Ubuyobozi kuzatwegereza umuriro mu Mudugudu wacu tukiteza imbere nk’uko ahandi bimeze,uyu musaza yanasabye kandi ko bakwita ku kibazo cy'amazi kikigaragara muri uwo Mudugudu . Guverineri w'Intara y'Amajyarugu Hon.Gatabazi Jean Marie Vianney yashimiye abaturage b’Akarere ka Gakenke, uburyo bagaragara ko bamaze gutera imbere mu myumvire bakareka imyumvire ya kera bikaba byaragize uruhare rufatika mu iterambere ry’Akarere kabo. Yagize ati “ Ndashimira uburyo mumaze guhindura imyumvire ku rwego rushimishije ku buryo mu Ntara y’Amajyaruguru yose Gakenke ifite abaturage bumva bakanafasha Abayobozi kwesa imihigo”.Guverineri yakomeje asaba abagabo kureka ingeso mbi z’ubushurashuzi n’ubuharike bagatekereza ibyubaka ingo zabo. Biteganyijwe ko Inama Njyanama z’Utugali zizemeza ibikorwa bitatu biza imbere mu byo abaturage bagaragaje kugira ngo bishyikirizwe Imirenge. Njyanama z’Imirenge na zo zizagira umwanya nk’uyu, bikomeze bityo kugeza ku rwego rw’Akarere, aho Njyanama izemereza ibizashyirwa mu igenamigambi hashingiwe ku byihutirwa kuruta ibindi n’ubushobozi buhari.