Umugezi wa Base wateweho ibiti bifata ubutaka mu rwego rwo kuwurinda isuri

Abanyamuryango ba koperative COTUMU, nka bamwe mu bahinga ikibaya cya Kagoma gikunzwe kwangizwa n’umugezi wa Base bateye ibiti mu nkengero zawo, igikorwa bavuga ko bakoze mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo cyane ko ari bo bagerwaho n’igihombo baterwa n’imyuzure yawo. Ikibaya cya Kagoma gikikije umugezi wa Base, kiri ku buso bwa hegitari 180. Ni ikibaya gihingwa n’abanyamuryango ba koperative COTUMU. Aba bahinzi bavuga ko uyu mugezi watwaye imirima yabo inshuro nyinshi imyaka ikangirika bikaba byarabashize mu gihombo. Mu rwego rwo kwanga kwicara bareberera Base ikomeza kubangiriza, aba bahinzi biyemeje gutera ibiti bifata ubutaka ibihumbi 18 ahangana na hegitari 50 mu nkengero z’uyu mugezi. Nubwo ibi bihumbi by’ibiti byatewe ariko, ngo ntibikemuye ikibazo ku buryo burambye ahubwo ngo niko imbaraga zabo zanganaga. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Niyonsenga Aime François avuga ko kubungabunga umugezi wa Base harwanywa isuri ku misozi yose iyicungamiye ari bwo buryo burambye bwakemura ikibazo; kandi ngo barabitangiye bafatanyije n’Akarere ka Rulindo. Ikibaya cya Kagoma Koperative COTUMU ihingamo ibigori n’ibishyimbo, gikora mu Mirenge ya Gakenke, Mataba, Gashenyi, Rushashi na Minazi yo mu Karere ka Gakenke.