Farumasi y’Akarere ka Gakenke yeguriwe ikigo cy’igihugu gishinzwe ibijyanye n’imiti-RMS Ltd

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2020 mu Karere ka Gakenke habaye Umuhango w'ihererekanyabubasha ry'iyahoze ari Farumasi y'Akarere n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ibijyanye n'imiti ( Rwanda Medical supply limited - RMS Ltd). Uyu muhango ukaba wayobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke Bwana Nzamwita Deogratias ari kumwe n'Umuyobozi wa RMS CEO Harerimana Pie. Farumasi z’Uturere zeguriwe iki kigo cya RMS Ltd zizaba ari amashami yacyo, bityo n’imikorere isanzwe y’izo farumasi ihite ihinduka, byose bigamije gufasha kwihutisha serivisi zo kubona imiti ku muturage kandi itamuhenze. Harerimana Pie CEO wa Rwanda Medical supply limited - RMS Ltd avuga ko kuba Farumasi z’Uturere zeguriwe RMS Ltd bizagira akamaro kanini nko kugabanya igihe byafataga kugira ngo imiti yatumijwe hanze igere mu Rwanda, ikindi kandi process y’amasoko yafataga amezi agera muri 6 bigatinda ariko icyo gihe cyose kizagabanuka kuko RMS Ltd izajya yigira ku nganda zikora imiti ihite iyizana mu Rwanda. Harerimana Pie yijeje Akarere ubufatanye kugira ngo abaturage bakomeze babone serivisi yihuse kandi ihendutse. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Bwana Nzamwita Deogratias yashimiye abakozi b’iyahoze ari Farumasi y’Akarere ibikorwa bakoze byiza abasaba gukomeza gukorana neza na RMS ndetse batanga serivisi nziza ku batutage. Nyuma yo gusinya ku nyandiko y'ihererekanyabubasha aba bayobozi basuye iyi Farumasi harebwa imiti irimo ndetse n'ibindi bikoresho. Uyu muhango witabiriwe kandi n'Umuyobozi w'Ibitaro bya Nemba, Vice President wa Board ya Farumasi ndetse n'abakozi b'iyahoze ari Farumasi y'Akarere ka Gakenke.