Urugaga rw’abikorera bo mu Karere ka Gakenke biyemeje kwizigamira muri gahunda ya EjoHeza

Abikorera ni icyiciro kigira uruhare mu iterambere ry’Igihugu kubera ibikorwa bakora bivamo imisoro ifasha mu iterambere, kandi bakanatanga umusanzu wabo mu buryo butandukanye mu kubaka iryo terambere ry’Igihugu. Muri ibyo bikorwa bakora bitandukanye, bigaragara ko byanafasha kwizigamira mu buryo butandukanye. Abikorera bibumbiye mu nzengo z’Urugaga rw’Abikorera guhera ku rwego rw’Igihugu kugera ku rwego rw’Akagari. Ni muri urwo rwego ku bufatanye bw’Akarere ka Gakenke na RSSB/EjoHeza kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ugushyingo 2020, habaye inama yahuje abahagarariye urugaga rw’Abikorera (PSF) ku rwego rw’Akarere n’abo ku rwego rwa buri Murenge igize Akarere ka Gakenke baganira ku ruhare rwabo mu kwizigamira muri EjoHeza no kubishishikariza abanyamuryango ba PSF bazigamira izabukuru muri EjoHeza bo ubwabo n’imiryango yabo. Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Bwana Nzamwita Deogratias afungura inama yasabye abitabiriye inama kurushaho kwitabira Gahunda yo kwizigamira igihe kirekire no kubikangurira abandi. Umuhuzabikorwa wa gahunda ya EjoHeza mu Ntara y’Amajyaruguru Bwana Kayumba Bernard yasobanuye inkomoko ya gahunda y’Igihugu yo kwizigamira igihe kirekire(EjoHeza) bityo asaba abitabiriye inama gukomeza gukangurira abaturage iyi gahunda cyane cyane ko bigaragara ko abaturage b’Akarere ka Gakenke bamaze kumenya ibyiza by’iyi gahunda aho kugeza ubu Akarere kaza ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Igihugu mu kwitabira no kwizigama muri gahunda ya EjoHeza. Nirere Scholastique, Visi Perezidante wa PSF mu Murenge wa Mataba avuga ko gahunda ya EjoHeza yamushimishije kuva igitangira aho yahise yiyandikisha muri Ejoheza kugira ngo abashe kwizigamira izabukuru. Yakomeje avuga ko muri iyi nama bungukiyemo ibitekerezo byiza ku buryo bagiye gushishikariza bagenzi be kwitabira gahunda ya EjoHeza, akaba afite intego yuko tariki ya 30 Ugushyingo 2020 abikorera bose bazaba bari muri gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire (EjoHeza). Hakizimana Albert, Uhagarariye abikorera mu Murenge wa Muhondo avuga ko uruhare rwabo nk’abikorera bagiye gushishikariza abikorera bo mu Murenge wa Muhondo kujya muri gahunda ya Ejoheza babereka akamaro kayo kugira ngo mu gihe kiri imbere bazagire amasaziro meza. Muri aya mezi ane arangiye uyu mwaka wa 2020, Akarere ka Gakenke kamaze kwizigamira miliyoni ijana na mirongo icyenda n’eshatu ibihumbi magana atandatu na mirongo itatu na kimwe magana atanu na makumyabiri (193,631,520Frw), kakaba kari ku mwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu mu kwizigama muri gahunda ya EjoHeza.