Abaturage bo mu zone ya Janja biyemeje gusigasira ibyagezweho mu iterambere ryabo

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Hon.Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe n'abagize Inama y'Umutekano itaguye mu Ntara y'Amajyaruguru, Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke, Inzego z'Umutekano mu Karere ka Gakenke kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Ugushyingo 2020 bagiranye ibiganiro n'abavuga rikumvikana bo mu Mirenge ya Janja, Muzo, Mugunga na Rusasa . Ibiganiro byibanze ku mutekano, Iterambere ry'Ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage. Abavuga rikumvikana bakanguriwe kongera imbaraga mu gukangurira abandi kwishyura umusanzu wo kwivuza, kwigirira icyizere mu byemezo bafata, gukomeza kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo cya koronavirusi, kurangiza kubaka amashuri no kohereza abana mu mashuri. Bibukijwe kandi inshingano bafite nk'abayobozi n'imyitwarire igomba kubaranga; babasabye kwimakaza isuku n'isukura haba ku mubiri, mu ngo no muri Santere z'ubucuruzi gutoza iyo suku abana bato no kurwanya ibiyobyabwenge. Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Hon.Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze kandi ko ibikorwa remezo barimo gushikirizwa ari amahirwe bagomba kubyaza umusaruro abizeza ko n’ibindi biri imbere ati “ Turabasaba kubyaza umusaruro ibi bikorwa remezo, niba Ibitaro bije turashishikariza abaturage baturanye n’ibyo Bitaro kubaka amazu(amacumbi) meza kuko abakozi bazaza kuhakorera siko bose bahafite amazu”. Yavuze kandi ko barebye ikibazo cy’imihanda kubera imisozi miremire harimo umuhanda wa Gicumba-Janja abaturage bakomeje gusaba ko wakorwa avuga ko ubu Leta iri gushaka uburyo bwo gutangira kuwutunganya ati "Ibiraro byarakozwe hakaba hagishakishwa amafaranga yo gutunganya umuhanda ndetse no mugihe kiri imbere bazashyiremo na kaburimbo”. Ibikorwa remezo nkibyo bizamura ubushobozi bwabo ariko nabo bakagaragaza uruhare rwabo mu kubibungabunga. Abaturage bo mu Mirenge ya Rusasa, Janja, Muzo na Mugunga bahamya ko ibikorwa remezo byabagezeho birimo amashanyarazi, amashuri yari yarasenyutse igihe cy’abacengezi arahari kuburyo hari ibyumba byiza abana bigiramo ndetse hakaba hari Ibitaro bya Gatonde bemerewe n’Umukuru w’Igihugu kuburyo mu kwa mbere bizatangira gutanga serivisi z’ubuvuzi. Dukuzumuremyi Jean Marie Vianny w’imyaka 55,wavukiye mu cyahoze ari Komine Gatonde avuga ko ibikorwa remezo byabagezeho birimo amashanyarazi, amashuri yari yarasenyutse ubu hari ibyumba byiza by’amashuri byubatse abana bigiramo, hari ibitaro bya Gatonde byuzuye ku buryo mu kwa mbere bizatangira gutanga serivisi z’ubuvuzi. Yakomeje avuga ko bafite ingamba zo kubungabunga ibikorwa remezo Leta y’ubumwe yabegereje.