Abaturage bo mu Murenge wa Mugunga barishimira imisoro itangwa hagamijwe iterambere ry’Igihugu

Dufatanye Sostene, Utuye mu Mudugudu wa Gakenyeri, Akagari ka Rutabo mu Murenge wa Mugunga avuga ko ibitaro bya Gatonde bemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame bikaka bije kubakemurira ibibazo birimo ingendo ndende bakoraga bahetse abarwayi mu ngobyi babajyanye ku bitaro bya Shyira na Nemba. Yakomeje avuga ko imirimo yo kubaka ibi bitaro bya Gatonde itangiye yabonyemo akazi ku buryo byamufashije kutongera kujya gukorera i Kigali akaba ashimira Perezida wa Repubulika kuko yabakoreye igikorwa gikomeye kuburyo ntamugabo uzongera kujya mu mujishi w’ingobyi ajyanye umurwayi kwa muganga kuko ibitaro bya Gatonde bibegereye. Ababyeyi batwite nabo ibi bitaro bizabafasha kuko bajyanga bahura n’ingorane mu rugendo rwo kujya kubyarira ku bitaro bya shyira na Nemba. Yashishikarije abantu gusora kuko imisoro ariyo ivamo ibikorwa remezo birimo imihanda, amavuriro kandi umusoro ufite akamaro ati “ nk’abantu badatanga imisoro baba bahemukiye abaturage ntabwo ari Leta baba bahemukiye gusa kuko imisoro nubundi barasora ikaza gufasha ibikorwa by’abaturage mu iterambere ryabo bityo bakabona aho bivuriza ndetse n’imihanda igashyirwamo kaburimbo n’ibindi bikorwa bitandukanye”. Yashimiye kandi ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) gikusanya imisoro ikanyicunga neza, kikayishikiriza Leta hanyuma Leta ikabagaruriramo ibikorwa birimo nkiri vuriro rya Gatonde Perezida wa Repubulika yabemereye. Nyirandayambaje Marie Jeanne, utuye mu Kagari ka Gakindo Umurenge wa Janja we avuga ko ibi bitaro bya Gatondo babyakiriye neza kuko byatumye abonamo imirimo aho yabonye amafaranga yo gutanga mu matsinda yo kwizigamira, gutanga ubwisungane mu kwivuza ati “ Nkajye narangije ishuri mbonamo imirimo, mbona umugabo ndetse nkaba mfite n’umwana nkaba nkirimo nkora kandi ngatanga ubwisungane mu kwivuza bitangoye”. Yakomeje avuga ko kubijyanye n’ubuzima avuga ko mbere bajyaga babaha transfert bakajya ku bitaro bya Shyira na Nemba ariko kuba ibi bitaro bibegereye bizajya biborohera mu rugendo bityo bakabasha kwivuriza hafi badakoze urugendo rurerure.