Inyubako nshya y’Akarere ka Gakenke ni igisubizo ku mitangire ya serivise inoze - Mayor Nzamwita

Ni inyubako yatangiye kubakwa ku itariki ya 04 Werurwe 2019 ku nkunga ya LODA, aho biteganyijwe kuyitaha mu kwezi k’Ukuboza 2020, ikazuzura itwaye miliyari n’igice z’amafaranga y’u Rwanda. Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke burishimira inyubako nshya y’ibiro by’Akarere igiye kuzura, aho ngo igiye gufasha abakozi b’Akarere kugira aho batangira serivise hanoze. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias avuga ko abakozi bari bamaze igihe kirekire bakorera mu nyubako itajyanye n’igihe, aho bakoreraga mu cyahoze ari ibiro bya Komini Nyarutovu, ahantu yemeza ko ari hato kandi hatari n’ibikoresho bihagije. Yagize ati “Icyo iyi nyubako ije gukemura, birumvikana ni ikibazo cya za biro, abakozi ntabwo bagiraga ahantu bakorera kubera ko abenshi bakoreraga ahantu mu cyumba kimwe nta bwisanzure hatameze neza, ni mu nyubako yahoze ari Komine Nyarutovu, byari ibibazo bikomeye none ubu bigiye gukemuka, serivise zirimo nka Njyanama babonye aho bakorera”. Umuyobozi w’Akarere avuga ko iyo nyubako izaba yuzuye ku itariki 30 Ugushyingo 2020, gusa iyi nyubako iba yaruzuye mbere y’iyi tariki ariko bitewe n’icyorezo cya Covid-19 Rwiyemezamirimo yahawe igihe cy’inyongera kingana n’amezi abiri. Umuyobozi w’Akarere akaba avuga ko icyo gihe cyahawe Rwiyemezamirimo agomba kucyubahiriza. Umuyobozi w’Akarere avuga kandi ko nubwo Akarere gasanzwe ku mwanya mwiza mu mitangire ya serivise, aho muri Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) mu mitangire ya serivise, Akarere ka Gakenke kari ku mwanya wa gatatu mu turere 30, bazarushaho kunoza serivisi. Ati “Iyi nyubako ni igisubizo mu mitangire ya serivise inoze, kandi dusanzwe duhagaze neza cyane cyane ko RGB yagaragaje ko Akarere ka Gakenke kari ku mwanya wa gatatu mu bijyanye no gutanga serivise nziza, ubu kuba tubonye inyubako noneho ni akarusho mu kunoza serivise, kugeza ubwo abaturage duha serivise bazadushyira ku mwanya wa mbere”. Mu bindi byatumye Ubuyobozi butekereza kubaka iyo nyubako inogeye imitangire ya serivise, ngo ni n’uburyo bwo gutanga urugero ku baturage biteguye gushora imari mu mujyi wa Gakenke, bubaka inzu zijyanye n’igihe. Abaturage banyotewe no kwakirira serivise muri ibyo biro aho umwe witwa Hategekimana Cyprien, yagize ati “Birashimishije kuba twiyujurije ibiro, abakozi wabonaga bakorera mu nyubako nto kandi zitajyanye n’igihe tugezemo, kandi muri Gakenke turi abantu basobanutse bazi no gukora, iyi nyubako iryoheye ijisho”. Mugenzi we ati “Biteye ishema kuba natwe Abanyagakenke tubonye inyubako igezweho, wageraga mu tundi turere wareba aho bakirira abantu n’uburyo bakorera mu nyubako nziza ukumva bigukoze ahantu. Abayobozi bacu mu Karere tubaziho gucisha bugufi no kutwumva bakadukemurira ibibazo, ubwo babonye aho bakorera heza birarushaho”. Umuyobozi w’Akarere arasaba abaturage kwisanzura muri iyo nyubako agira ati “Icyo twabwira abaturage ni uko iriya nyubako ari iyabo, nibayisanzuremo baze bayihererwemo serivise, cyane cyane ko intego y’Akarere kacu ari ugutanga serivise nziza, haba ku Karere haba mu Mirenge n’ahandi hose hatangirwa serivise. Ni ibiro byubatse neza, nibatugane babyisanzuremo ugize n’ikibazo cyo kutabona serivise atubwire tumufashe”.