Mu Kari ka Taba hatangirijwe kumugaragaro igeragezwa mu gushyira abaturage mu byiciro bishya by’Ubudehe

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Ukwakira 2020, kugeza kuwa 23 mu Karere ka Gakenke hatangiye ikorwa cy’igerageza ryo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’Ubudehe, aho byavuye kuri 4 bikaba byahinduriwe inyito bikava mu mibare bigashyirwa mu nyuguti (A,B,C,D na E). ndetse n’ibibiranga bikaba byavuguruwe. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Bwana Nzamwita Deogratias ubwo yatangizaga kumugaragaro igikorwa cy’igerageza ryo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’Ubudehe mu Murenge wa Gashenyi, Akagari ka Taba, Umudugudu wa Gihanga yasabye abaturage gutanga amakuru birinda amarangamutima kugira ngo bazajye mu byiciro bibakwiye. Yabasobanuriye ko ikigamijwe ari ukunoza igenamigambi rizafasha mu kuzamura imibereho myiza n’ubukungu bw’abaturage. Yasabye abaturage kandi ko iki gikorwa kigomba gukoranwa ubwitonzi, n’ubushishozi ejo hatazabaho kuvuga ngo ibyiciro byashizweho n’imashini cyangwa ko ngo yamutarutse. Amakuru muzatanga uhereye uyu munsi nubwo uyu mudugudu ari icyitegererezo cy’iyindi midugudu niyo makuru azashyingirwaho, ati" Ntamarangamutima agomba kujyamo kugira ngo abaturage bazajye mu byiciro bibakwiye”. Mukarubega Florantine utuye mu Mudugudu wa Gihanga, Akagari ka Taba mu Murenge wa Gashenyi avuga ko yishimiye ibi byiciro kubera ko icyiciro yararimo yumvaga ashaka kukivamo akajya mu kindi ashingiye ku byo amaze kugeraho yiteza imbere. Yakomeje avuga ko uruhare rwe muri iri gerageza ry’ibyiciro bishya agomba kuvugisha ukuri atanga amakuru neza kuko kutavugisha ukuri usanga bibasubiza inyuma bityo bikaba byadindiza imbere ryabo ryari rimaze kugerwaho. Musame Jean Bosco, utuye mu Mudugudu wa Gihanga nawe, avuga ko uruhare rwe muri iri gerageza ryo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’Ubudehe nk’abaturage bagomba kuvugisha ukuri ntacyo basize inyuma, kuko ariyo nzira nziza yo kugira ngo umuntu ajya mu cyiciro akwiriye.