Mu Karere ka Gakenke hatangijwe icyumweru cy’Umujyanama

Kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Ukwakira mu Murenge wa Nemba hatangirijwe icyumweru cy’Umujyanama mu Karere ka Gakenke, kuva kuwa 19-25 Ukwakira 2020. Intego nyamukuru y’iki cyumweru akaba ari ukugira umuturage usobanukiwe n’uruhare rwe mu iterambere ry’Ubukungu, Iry’imibereho myiza ndetse n’Imiyoborere myiza. Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke Bwana HitimanaTelesphore avuga basuye ibikorwa by’amajyambere mu Murenge wa Nemba birimo inyubako z’ibyumba by’amashuri(Etage) biri kubakwa kuri EP Mbunga,Ikiraro cya Kinoni gihuza Umurenge wa Gakenke n’uwa Nemba kuko biri mu nshingano zabo bakurikirana kandi bakareba ko byageze ku ntego bifuza. Nkuko insanganyamatsiko y’iki cy’umweru ibiteganya hifujwe ko abajyanama bagenda bahura n’abaturage mu Mirenge itandukanye bakumva uruhare rwabo mu iterambere ry’ubukungu, ry’imibereho myiza n’imiyoborere myiza. Niyo mpamvu bifuza kwakira ibitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage kugira ngo barebe ko ibyo bakora bishimwa n’ababatumye hanyuma ahari ibibazo babishakire umuti ibitabonerwa igisubizo bihabwe umurongo. Yakomeje avuga ko bafashe umwanzuro ko kuva muri 2018/2019 ko nibura rimwe mu mwaka bajya begera abaturage bakumva ibibazo bitandukanye bafite kugira ngo barebe ko bajya bafata imyanzuro iganisha mu byifuzo by’abaturage. Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke yagaragarije abaturage b’Akarere ka Gakenke ibikorwa byabakorewe muri iyi manda y’imyaka itanu birimo kugana ku musozo wayo birimo ibijyanye n’Ubukungu,Imibereho myiza n’Imiyoborere myiza. Mu rwego rw’Ubukungu bashize imbaraga mu buhinzi n’ubworozi, bashyira imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo birimo imihanda, gukwirakwiza amazi meza n’amashanyarazi, guteza imbere imiturire, hubatswe amasoko ya kijyambere hanyuma hakorwa n’ibikorwa byo kuzamura ishoramari no kwegereza abaturage ibigo by’imari ndetse bashyira ingufu mu kurengera ibidukikije. Mu rwego rw’Imibereho myiza hakozwe byinshi bigamije guteza imbere uburezi cyane cyane kubaka ibyumba by’amashuri bisaga 500 mu rwego rwo kugira ngo bazamure ireme ry’uburezi, hubatswe n’Ibitaro bya Gatonde abaturage bemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ibigo Nderabuzima ndetse n’ibigo Ntango mu rwego rwo kugira ngo abaturage begerezwe serivisi z’ubuzima no gukangurira abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza ndetse no kwitabira gahunda ya Ejoheza ati "Ibi byose mwabigizemo uruhare mu komeze mu bishyiremo imbaraga”. Mu rwego rw’Imiyoborere myiza n’Ubutabera hakozwe ubujyanama bwatanzwe mu bijyanye no kuzamura uruhare rw’abaturage mu miyoborere no kwikemurira ibibazo hashizwe ingufu mu guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Bakoranye n’Inzego z’Umutekano hashyirwa ingufu cyane cyane mu rwego rwa community policing, DASSO ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volonteers) hanubatswe inyubako nshya y’Akarere bitegura gutaha mu minsi iri imbere. Mu butabera hitawe kongerera ingufu inteko z’abaturage, urwego rw’abunzi narwo rwahawe imbaraga, kurangiza imanza z’imitungo yangirijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 n’imanza zaciwe n’inkiko nabyo byashizwemo imbaraga. Mukamunazi Foromina avuga ko muri iki cyumweru cy’umujyanama bazasaba abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke gukomeza gukangurira abaturage kwirinda icyorezo cya koronavirusi bambara agapfukamunwa neza, gukaraba intoki bakoresheje isabune n’amazi meza ndetse no gusiga intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi. Yakomeje avuga ko abaturage b’Umurenge wa Nemba bagize uruhare runii mu kubaka ishuri rya etage kuri EP Mbunga, abaturage bakoze umuhanda uva Nemba ugana ku musozi wa kabuye kugira ngo bamukerarugendo bajya gusura uwo musozi babone aho banyura ndetse no gukora umuganda ku nyubako z’Ibigo Nderabuzima. Gasigwa Jean, Umuturage wo Murenge wa Nemba avuga ko muri iyi gahunda y’icyumweru cy’umujyanama ashima abajyanama b’Akarere ka Gakenke uburyo batekereje iyi gahunda yo kwegera abaturage kugira ngo bumve ibitekerezo byabo.