Hatangijwe ubukangurambanga ku kuzirika ibisenge by’amazu mu rwego rwo kwirinda ibiza muri iki gihe cy’imvura

Mu bukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kuzirika ibisenge by'inzu zabo bwatangijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Ukwakira 2020 mu Karere ka Gakenke, Guverineri w'intara y'Amajyaruguru Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abaturage kugira umuco iki gikorwa. Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yabitangarije mu Murenge wa Kivuruga aho yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga ku kuzirika ibisenge by'inzu mu rwego rwo kwirinda ibiza muri iki gihe cy'imvura. Iki gikorwa cyanitabiriwe n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke n'Inzego z'Umutekano, cyabaye hasakarwa inzu y'umwe mu baturage basenyewe n'ibiza byatewe n'imvura yaguye muri Gicurasi 2020 witwa Nyirarubanza Odette. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru mu butumwa yageneye abaturage yagize ati: "Ndashaka kubasaba ko buri wese yabigira ibye, Urubyiruko rutarubaka ndetse n'undi wese ugiye kubaka ajye azirikana ku kuzirika igisenge cy'inzu ye yifashishije imigozi yabugenewe nk'impurumpuru n'indi migozi y'ibyuma yabugenewe. Yongeyeho ko uretse kuzirika inzu, hakwiye ingamba zihamye zirimo kubaka inzu wamaze kumenya icyerekezo cy'umuyaga, hagaterwa ibiti hafi y'inzu bishobora kugabanya umuyaga byiganjemo iby'imbuto ziribwa, anasaba ko izo nzu zimaze kuzura hakurikiraho gufata amazi ava kuri ibi bisenge. Yagize ati: "Mushake ibigega aya mazi yo kubisenge muyafate mukoresheje imireko maze ajye mu bigega akoreshwe mu mirimo itandukanye. Abadashoboye kugura ibigega mucukure ibyobo bifate ayo mazi kuko ari yo ateza isuri akangiza imisozi". Nyirarubanza Odette w'imyaka 61 wubakiwe inzu yashimye Leta y'u Rwanda iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, avuga ko atabona uko amushimira. Mu byishimo byinshi yagize ati: "Byandenze ni ukuri sinabona uko mbivuga. Imvura yaraguye imanura umukingo ukubita inzu yanjye aho nari ntuye hepfo iyo mu manegeka, gusa nari naraye kwa mukecuru kuko yari arwaye murwaje. Iyo mba nayirayemo nanjye nari gupfa. Kuba Kagame ampaye iyi nzu akwiye impundu; Ayiiiiiiiii". Ibi byishimo abisangiye n'abaturanyi be bemeza ko ngo bakimara kumvako inzu ye yatwawe n'ibiza bagize agahinda kenshi bibaza uko azabaho. Gusa ngo byabaye ngombwa ko bamufasha kuri kimwe cyose, none ngo Leta ikorera abaturage yamuhaye inzu. Musabyimana Providence wo mu mudugudu wa Kabuhoma, Akagali ka Gasiza, Umurenge wa Kivuruga, avuga ko rwose n'ubwo natwe ibiza byadusenyeye ibikoni, uyu we yari ababaje cyane, kuba yubakiwe inzu ni byiza cyane biratunejeje. Bandora Pierre Damien we atuye mu mudugudu wa Bushoka, Akagali ka Gasiza, Umurenge wa Kivuruga. Nawe yunga mu rya bagenzi be avuga ko ntacyo yanganya iyi Leta kuko ngo yita ku baturage bayo, akaba yanatangajwe n'ukuntu Abayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Bwana Nzamwita wa Gakenke buriye inzu bakajya gusakara, avuga ko ari ubudasa bw'u Rwanda.