Abakozi bashinzwe uburezi ku rwego rw’Umurenge bongerewe ubushobozi ku bijyanye no gukurikirana no guhugura komite z’ababyeyi mu bigo by’amashuri

Amahugurwa y'iminsi 3 y'abakozi bashinzwe uburezi ku rwego rw’Umurenge mu Karere ka Gakenke bongerewe ubushobozi ku bijyanye no gukukurikirana no guhugura komite z’ababyeyi mu bigo by’amashuri kugira ngo bashobore kuzamura ireme ry'Uburezi mu mashuri bityo abanyeshuri bakazagera ku musaruro batezweho. Jeanette Nirere, Umukozi wa BLF ushinzwe Ubujyanama mu miyoborere mu bigo by’Amashuri biganisha ku myigishirize inoze muri Zone y’Amajyaruguru avuga ko aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) na BLF (Building learning foundation) agamije gufasha abakozi bashinzwe uburezi ku rwego rw’Umurenge mu kubongerera ubushobozi kugira ngo bazabashe gufasha komite z’ababyeyi ku bigo by’amashuri ndetse n’abo bakongererwa ubushobozi kugira ngo babashe gufatanya n’abayobozi b’ibigo by’amashuri mu kuzamura ireme ry’uburezi ku bigo by’amashuri baganisha kuzamura imitsindire y’abana mu mashuri. Yakomeje avuga ko BLF ikorera mu bigo bifite amashuri abanza bya Leta n’ibifashwa na Leta ku bw’amasezerano akaba ariyo mpamvu bari mu Karere ka Gakenke mu mahugurwa y’iminsi itatu kugira ngo bafashe abashinzwe uburezi kubongerera ubushobozi hanyuma nabo bazajye mu Mirenge baturutsemo bahugure komite z’ababyeyi kugira ngo ababyeyi nk’uko babifte mu nshingano gufasha abayobozi b’ibigo by’amashuri mu kongera imitsindire y’abana barererwa kuri ibyo bigo by’amashuri. Rwagatore Babou, Umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Muyongwe avuga ko aya mahugurwa barimo y’iminsi itatu bari guhugurwa uburyo nabo bazajya guhugura komite z’inteko rusange z’ababyeyi mu bigo by’amashuri kugira ngo barusheho gukomeza kubakangurira uruhare rwabo mu iterambere ry’ikigo kandi no mu miyoborere yabo bakagira uruhare rwo kuba babaza abayobozi b’ibigo by’amashuri ibyo bakora mugihe biba byagenze neza bakabishimirwa, mugihe biba byagenze nabi bakabibazwa kugira ngo ubuzima bw’ikigo n’ireme ry’uburezi ribashe gutera imbere mu bigo by’amashuri kubera ko baba baragiriwe icyizere n’abandi babyeyi barerera muri icyo kigo. Rwagatore yakomeje avuga ko mu kazi kabo ka buri munsi aya mahugurwa abafasha mu kubongerera ubushobozi na Komite z’ababyeyi mu rwego rwo gushyira imbaraga kugira ngo imitsindire y’abanyeshuri irusheho kuba myiza. Sinzi Marie Louise, Umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Karambo avuga ko aya mahugurwa azabafasha kurushaho kwegerana n’ababyeyi kugira ngo bafatanye mu iterambere ry’ibigo ku mikoranire n’igenamigambi ry’ishuri kugira ngo impande zose bafatikanye barusheho kugira aho bavana ibigo by’mashuri cyane cyane bibanda ku mitsindire y’abana kuko bigaragara ko umwana atitaweho n’umubyeyi mwarimu wenyine ku ishuri ntabwo imitsindire yagenda neza nk’uko byifuzwa. Yakomeje avuga ko aya mahugurwa agiye kubafasha kurushaho kunoza akazi kabo aho bifuza kugeza abana mu mitsindire bafatanyije n’ababyeyi kandi n’iterambere ry’ibigo rirusheho kwihuta. Yavuze kandi ko bagiye guhugura komite z’ababyeyi babibutsa ishingano zabo mu iterambere ry’amashuri kuko hari aho bigenda bigaragara ko ababyeyi baba baraho nkaho bitabareba kandi bakabaye bagira uruhare runini kugira ngo ibigo by’amashuri birusheho gutera imbere kandi babigire inama muri gahunda zitandukanye zigamije iterambere.