Minisiteri y’Ubutabazi yatangije umushinga wo gufasha abahuye n’ibiza

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, yatangije umushinga uzamara amezi 6 ukazafasha abaturage basizwe iheruheru n’ibiza by’imvura y’itumba mu Turere twa Gakenke, Nyabihu na Ngororero. Uyu mushinga washobotse ku nkunga y’umuryango w’Abibumbye, ingana na Miliyoni y’Amadorari ya Amerika, n’ukuvuga asaga miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda. Uyu ni Fode Ndiaye Umuhuzabikorwa wa One UN/Rwanda wagize ati: "Mbere na mbere reka nihanganishe abaturage ba Gakenke, turi hano ngo dutange inkunga ikenewe ku baturage. Ni inkunga igizwe n’ibikoresho by’ubwubatsi, birimo isima, amabati, imisumari, byose bigamije gufasha abaturage kongera kubona amacumbi". Guverinoma y’u Rwanda, itangaza ko ishyize imbaraga mu kwita ku bahuye n’ibiza, nk’uko bishimangirwa na Madamu Kayisire Marie Solange, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA). Minisitiri Kayisire kandi, ashimangira ko hari ibikorwa byinshi bigamije kwirinda ingaruka z’ibiza mu gihe kirambye. Yakomeje avuga ko bakomeza gufasha imiryango yahuye n’ibiza mu Turere dutandukanye ku buryo mu kwezi kwa 12 cyangwa mu kwezi kwa mbere umwaka utaha bose bazaba bubakiwe kugira ngo indi mvura izaze isanga abantu bahuye n’ibiza baratujwe. Ntambara Sipiriyani, umwe mu baturage bahuye n’ibiza mu Murenge wa Rusasa, Akagari ka Murambi avuga ko ashima umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame uburyo ahora abitaho ku bikorwa bikomeye bikorwa nabake aho yongeye kububakira ati"Arakoze kutwibuka”. Yakomeje avuga ko iki gikorwa cyabashimishije mu Ntara y’Amajyaruguru by'umwihariko mu Karere ka Gakenke ati “Inzu yanjye igiye kujyamo sima, isakarwe n’amabati meza kuko ntabwo naribuzabone amabati”. Ntambara Sipiriyani avuga kandi ko bakomeje igikorwa cyo gukora imirwanyasuri mu rwego rwo gufata amazi ava mu misozi. Muri uyu mushinga, imiryango 1781, izahabwa ibikoresho by’ubwubatsi birimo, isima, amabati, imisumari n’imikwege yo kuzirika ibisenge, naho indi 2900 yo izahabwa ibikoresho by’ubuhinzi n’inyongeramusaruro.