Abunzi bo mu Karere ka Gakenke bashikirijwe amagare 582

Abunzi bo ku rwego rw’Utugari 97 tugize Akarere ka Gakenke bashikirijwe amagare 582 bagenewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.Bahamya ko nubwo manda irangiye bashobora kuzagira amahirwe bakongera gukora uwo murimo bityo bikazabafasha kugera ku kiburanwa bitabagoye kandi bagakemura ikibazo vuba maze ubutabera bw’abanyarwanda bugasugira bugasagamba hanyuma n’imirimo yo murugo igakomeza. Gasana Ildephonse,Umwunzi mu Kagari ka Rutabo, Umurenge wa Gashenyi avuga ko aya magare bahawe ari ayo kubafasha mu rugendo mu gihe bagiye kugera ku kiburanwa cyahantu bagiye gukemura ikibazo ati “Turashima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika imvugo ye niyo ngiro”. Mukankuranka Saverina, Umwunzi mu Murenge wa Mataba mu Kagari ka Nyundo we avuga ko aya magare bahawe azabafasha gukora akazi bari basanzwe bakora mu bunzi kandi bigabanya amafaranga y’urugendo batanga kugira ngo bagere ku kiburanwa. Akaba ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uburyo yatekereje kuri Komite z’Abunzi bakaba babonye amagare yo kubafasha mu rugendo rurerure bakoraga ndetse nkaba niteguye gukomeza gukora neza no muri manda zizakurikiraho ndamutse ngiriwe icyizere. Nsengiyumva Justin, Umwunzi mu Kagari ka Taba mu Murenge wa Gashenyi avuga ko ubwo bakoraga isabukuru y’Abunzi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabemereye amagare, kuba bayabonye barishimye cyane kuko azabafasha mu ngendo bagira igihe cyose bari mu kazi kabo gasanzwe kubera ko manda yarangiye, ariko ndamutse ntowe nzarikoresha mu kazi ko kunga ati “Harakabaho Perezida wa Repubulika kuri iyi mfashanyo abahaye”. Kanyemera Felicien,Umukozi muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe gukurikirana no guhuza ibikorwa bya Komite z’Abunzi mu Karere ka Gakenke avuga ko amagare abunzi bahawe ari impano bemerewe na Nyakubahzwa Perezida wa Repubulika kubera umurimo bakora wo kunga kugira ngo ajye abafasha mu ngendo bava aho batuye bagana aho bateranira bunga abaturage ndetse no kugera ku kiburanwa. Nubwo bivuga ko barangije manda ariko ntibivugwa ko impano bemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika batagomba kuyibona akaba ariyo mpamvu Minisiteri y’Ubutabera yateguye igikorwa cyo kubashyikiriza amagare bemerewe. Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu ubwo yayoboraga umuhango wo gushyikiriza Abunzi amagare bagenewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Mu butumwa yabahaye yabashimiye icyizere bagiriwe, abashimira akazi keza kandi kenshi bakoze ko kunga abanyarwanda abasaba gukomeza kwitwara neza kugira ngo bazagirirwe icyizere kandi bongere batorwe u Rwanda rukomeze rutembe ituze.