Abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Karere ka Gakenke bongerewe ubumenyi ku myigishirize n’imyigire mu mashuri

Amahugurwa y'iminsi 3 y'abayobozi b'ibigo by'amashuri bo mu Karere ka Gakenke ajyanye n'uburyo bwo kuyobora imyigishirize n'imyigire (Leading,Teaching and Learning) mu mashuri kugira ngo bashobore kuzamura ireme ry'Uburezi mu mashuri bityo abanyeshuri bakazagera ku musaruro batezweho. Rusekampuzi Eugène, Umwarimu w’icyongereza mu buryo bwo kuyobora imyigishirize y’imiyoborere mu mashuri avuga ko aya mahugurwa agamije guha ubufasha abayobozi b’ibigo kugira ngo bashobore kugira ubumenyi bubashoboza kuyobora imyigishirize n’imyigire ituma abana bashobora kugera ku musaruro tubatezeho. Yakomeje avuga ko ubusanzwe mu buryo bwo kuyobora imyigishirize n’imyigire icyangombwa cyane n’uguhora buri gihe bongerera mwarimu ubushobozi butuma agera ku ireme ry’uburezi bwifuzwa ariyo mpamvu baje guhugura abayobozi b’ibigo by’amashuri kuko nabo babikeneye kandi bibafasha gukurikirana imyigishirize n’imyigire mu mashuri. Yavuze kandi ko nyuma y’amahugurwa buri muyobozi w’ikigo cy’ishuri azakora umushinga akurikije ibyo yize ati “ Bazamukurikirana bamuhe ubufasha akeneye kugira ngo ashobore kuwushyira mu bikorwa”. Aya mahugurwa kandi azafasha kubaka ubushobozi bw’abayobozi b’ibigo by’amashuri kugira ngo bashobore nabo gufasha abarimu mu mikorere yabo cyane cyane mu gukurikirana imyigishirize n’imyigire. Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Madamu Uwimana Catherine ubwo yafunguraga ku mugaragaro amahugurwa y'iminsi 3 y'abayobozi b'ibigo by'amashuri 20 byo mu Karere ka Gakenke ajyanye n'uburyo bwo kuyobora imyigishirize n'imyigire (Leading,Teaching and Learning) mu mashuri kugira ngo bashobore kuzamura ireme ry'Uburezi mu mashuri bityo abanyeshuri bakazagera ku musaruro batezweho.Vice Mayor yasabye abitabiriye amahugurwa gukomeza kwiyungura ubumenyi bashyira mu bikorwa ibyo bahuguwemo mu rwego rwo kugera kuri wa musaruro wifuzwa, kugira inama abo bayobora ndetse no kubashyigikira kugira ngo bashobore kurangiza ishingano zabo neza. Marebe Mitsindo Aurore, Programe officer muri British council avuga ko aya mahugurwa agamije gufasha abayobozi b’ibigo by’amashuri gufasha abarimu babo kugira ngo bazabashe guhindura imyigishirize begera abanyeshuri kugira ngo imitsindire izazamuke ati" Aya mahugurwa azafasha abayobozi b’ibigo by’amashuri guhindura imyumvire y’ukuntu bayobora bihinduke ni bihinduka abarimu bayobora nabo bazigisha neza, abarimu ni bigisha neza n’abana bazatsinda neza”. Uwineza Scholastique Umuyobozi w’ikigo cya G.S Nemba ya I avuga ko aya mahugurwa agamije kugira umuyobozi w’ishuri umuyobozi w’imyigire mu ishuri rye akamenya umunyeshuri we ko yiga neza byose biganisha mu kuzamura ireme ry’uburezi mu bigo by’amashuri kandi ireme ry’uburezi rigaragarira ubwa mbere ku musaruro uva mubyo abanyeshuri bize n’ibyo bigishijwe. Aya mahugurwa kandi ari kubigisha uburyo bagomba gushyira imbaranga mu cyumba cy’ishuri kubyo umwarimu ari gukora ndetse n’ibyo umunyeshuri ari guhabwa kugira ngo umusaruro w’umunyeshuri igihe azaba agiye gusuzumwa uzabe umusaruro ufatika ugaragaza ireme ry’uburezi mu kigo. Yashishikarije abayobozi b’ibigo by’amashuri gushyira imbaraga ku kuba umuyobozi w’imyigire ndetse anashishikariza bagenzibe kutihererana ubumenyi bahawe bityo nabo bakazahugura bagenzi babo mu Mirenge baturutsemo kugira ngo babasangize ubumenyi bahawe mu rwego rwo gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri yose. Nsabimana Jean Bosco Umuyobozi wa G.S Bumba mu Murenge wa Muyongwe avuga ko aya mahugurwa azabafasha kuyobora neza imyigire n’imyigishirize ku bigo bayobora ku buryo iyo myigire n’imyigishirize niyoborwa neza uko bikwiye ireme ry’uburezi rizazamuka, abarimu bazigisha uko bikwiye abana batsinde kandi bakorane neza mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi. Aya mahugurwa aterwa inkunga na ONG y’abongereza ishyigikira uburezi mu bihugu bitandukanye.