Ntabwo abahinzi bagomba guhinga ari uko imvura yaguye ahubwo bahinga kubera ko ihinga ryageze -Niyonsenga Aimé

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Niyonsenga Aimé François ubwo yifatanyaga n’abahinzi bahinga mu kibaya cya Gaseke mu Murenge wa Busengo mu gikorwa cyo gukumira no kurwanya icyonnyi cya nkongwa mu bigori yashimiye igikorwa cy’indashyikirwa bakoze bagashobora guhangana n’ibihe bakaba barahinze ibigori bikaba bigeze ku kigero cyiza. Yakomeje avuga ko abahinzi batagomba guhinga aruko imvura yaguye ahubwo ko bagomba guhinga ari uko ihinga ryageze ati"Abafite amahirwe yo kugira imirima ahegereye amazi bagomba kuyabyaza umusaruro bahinga batagendeye ku kirere ahubwo bahinga mbere imvura ikazagwa ibunganira ari nako bakomeza kuhira”. Habumuremyi Faustin, umuhinzi w’ibigori mu kibanya cya Gaseke mu Murenge wa Busengo avuga ko kuba ibigori byabo bigeze kuri uru rwego ari uko bahingiye ku gihe. Yakomeje avuga ko ibigori bimaze kumera begereye tubura ikabaha ifumbire mvaruganda harimo na ire ariho bahera bashima ko ifumbire bayibonye ku gihe kugira ngo ubuhinzi bwabo bukomeze butere imbere. Nyarakabano Monica, utuye mu Murenge wa Busengo avuga ko ibanga bakoresheje guhera tariki ya 01 Nyankanga 2020 kugira ngo ibigori byabo bibe bigeze kuri uru rwego ari uko batangiye gutera ibigori bashyiramo imborera, bavomera gatatu mu cyumweru byajya kuma bakongera bakuhira kubera ko bagereye umugezi”. Yakomeje avuga ko icyonnyi cya nkongwa kimaze kugaragara batangiye gutera imiti ndetse na tubura ibaha ifumbire ubu ibigori bikaba bimeze neza ari nako bakomeza gukumira no kurwanya icyonnyi cya nkongwa mu bigori ati"Nkongwa ntacyo idutwaye kandi ntacyo yadushoboza tuzayihashya kuko ibigori bigeze kuri uru rwego ntacyo nkongwa ibitwara”. Muhire Roger, Umukozi wa RAB ushinzwe Akarere ka Gakenke mu buhinzi yagiriye inama abahinzi bahinga mu kibaya cya Gaseke ko nyuma yuko bateye imiti bagomba kuzajya basubirayo kugira ngo barebe uko ibigori byifashe niba bitarongeye gufatwa na nkongwa basanga byarongeye kurwara, hakabaho igikorwa cyo kubitoragura ndetse bakongera bagatera imiti. Yakomeje avuga ko mu buhinzi bwabo bagomba guhinga neza byaba ari uburyo: batera basiga intera hagati y’ibigori igihe cyo gutera , gukoresha amafumbire n’imbuto y’indobanure kugira ngo bizabafashe kuzamura umusaruro.