Urubyiruko rwo muri zone ya Bukonya mu Karere ka Gakenke rwiyemeje gusimbura ababyeyi babo mu guhinga kawa

Kawa ni kimwe mu bihingwa byoherezwa mu mahanga Igihugu cyacu cyateje imbere kandi cyifuza gukomeza guteza imbere; Akarere ka Gakenke kashyize imbaraga mu buhinzi bwicyo gihingwa kuko kugeza ubu iki gihingwa gihinze ku buso bwa hegitari 3,856; ubuhinzi bwa kawa mu Karere ka Gakenke bukorwa n’abahinzi barenga 24,891, bose bakaba bafite ibiti bingana 5,373,659. Ni muri urwo rwego,Urubyiruko ruhagarariye bagenzi babo mu Mirenge igize zone ya Bukonya(Mugunga, Rusasa,Janja, Muzo, Cyabingo na Mataba) bitabiriye amahugurwa y’icyiciro cya kabiri yatangiye kuva tariki ya 17-18 Nzeri 2020, bavuga ko bavutse bagasanga hari imyumvire y’uko ubuhinzi bwa kawa bukorwa n’ababyeyi bakuze, ngo kubona urubyiruko ruri mu buhinzi bwa kawa kikaba cyarafatwaga nka kirazira. Gusa ngo kuri ubu byarahindutse, kuko urubyiruko rwamaze gusobanukirwa neza ko arirwo mbaraga z’Igihugu, bityo ko bagomba kugira uruhare runini mu buhinzi bwa kawa ntibibe mu magambo gusa ahubwo bikajya mu bikorwa. Nikuze Marie Claudine,umwe mu rubyiruko wo mu Murenge wa Mugunga witabiriye amahugurwa y’iminsi ibiri ahamya ko guhinga kawa yabimenye kuva ku gitumbwe, ukagitunganya, ukagihumbika, ukagishyira muri pipininyeri, ukayikurikirana, ugategura umurima, ugatera, ukabagara, ugasasira, ugatera ifumbire ndetse ugatera umuti mu gihe kawa itangiye kuzana ibitumbwe kugira ngo uzarusheho kubona umusaruro. Nikuze yakomoje ku mirimo y’ibanze mbere yo gutera kawa ati Ntabwo kawa iterwa mu ishyamba ahubwo ubanza gutegura umurima ukarwanya isuri kugira ngo kawa itazahura n’ibiza, hanyuma ugacukura imyobo, ugashyiramo ifumbire y’imborera kuko ariyo iherekeza kawa igakura neza ikageza ubwo izashyirwaho ifumbire y’imvaruganda. Yavuze kandi ko agiye kwegera abaturage bahinga urutoki abareka inyungu iri mu guhinga kawa, abareke ko nubwo bahinga urutoki batarwohereza ku isoko mpuzamahanga ngo ruzane amadevize ahubwo ababwire ko iyo wahinze kawa igenda mu ruhando mpuzamahanga maze ikabazanira amafaranga bityo iterambere ry’igihugu rikazamuka. Muri uko kubahugura azabashishikariza kuyifata neza, bashyiraho ifumbire y’imborera kuko usanga kenshi nta fumbire y’imborera bashyiraho bategereza ifumbire y’imvaruganda bari buhabwe na Leta atiNdabashishikariza mbere na mbere gukoresha ifumbire y’imborera kugira ngo umusaruro wabo urusheho kwiyongera ndetse n’iterambere ryabo rirusho kwiyongera”. Bizimana Callixte,Ukuriye urubyiruko akanakurikirana igihingwa cya kawa mu Murenge wa Muzo avuga ko bagiye kongera umusaruro ku bwinshi no mu bwiza ndetse bongere ibiti bya kawa, bongera umusaruro ku giti kimwe cya kawa. Yakomeje avuga ko muri aya mahugurwa bigiyemo uko pipininyeri igomba gukorwa kuva igihe ingemwe zitegurirwa zigashyirwa muri pipinyeri kugeza zishyikirijwe abahinzi bakurikiza ibyiciro byose uko bikurikirana uko utera ifumbire, uko usarura ndetse no kugeza uko kawa inyobwa. Yavuze kandi ko muri zone ya Bukonya nta gihingwa cya kawa gihari cyinshi ariko bagiye gushishikariza ababyeyi babo guhinga kawa igasimbura urutoki rudatanga umusaruro Nkabana babo bizaborohera kuko ubu urutoki rudafite umusaruro ushimishije ugereranyije nagace kamwe gato gahinzemo kawa. Emmanuel RUSATIRA, Umuyobozi mukuru wa BAHO COFFEE COMPANY Ltd avuga ko aje gufatanya n’Akarere ka Gakenke nk’umufatanyabikorwa mu gihe cy’imyaka itanu hitabwa ku buhinzi bwa Kawa muri zone ya Bukonya; iyi ikaba ari sosiyete nyarwanda ikora ibijyanye no gutunganya umusaruro uturuka ku buhinzi bwa Kawa ikoherezwa mu mahanga yongerewe agaciro. Yakomeje avuga ko bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu bihinga Kawa.Yagize ati: “muri Gakenke tuje gukorera muri Zone ya Bukonya igizwe n’Imirenge itandatu mu gihe cy’imyaka itanu. Bukonya ni agace keza cyane gashobora kuvamo Kawa nziza. Tuzanye ubumenyi kugira ngo dufatanye mu kuzamura Kawa, amafaranga nayo yiyongere kuko Kawa ni amafaranga”. Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Niyonsenga Aimé François yasabye abatuye muri zone y’Ubukonya ko bitegura kwakira igihingwa cya Kawa kije kubazamurira ubukungu ku rwego rwiza, kandi ngo bakaba nta mpungenge bafite nk’Akarere kuko ngo iyi zone n’ubundi yigeze guhinga Kawa. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yasabye kandi urubyiruko kwita ku gihingwa cya kawa, gutunganya umusaruro no gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu buhinzi bwa kawa, kongera umusaruro ku giti n'ubuso buhinzeho kawa. Urubyiruko rurasabwa gufata neza kawa hagamijwe kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza ndetse basabwa kurwanya isuri mu gihingwa cya kawa Akarere ka Gakenke gafite Imirenge 19; cumi n’itanu ikaba ihinga kawa ari yo Coko, Muhondo, Rushashi, Ruli, Minazi, Muyongwe, Mataba, Gakenke, Muzo, Mugunga, Gashenyi, Kivuruga, Rusasa, Cyabingo na Janja.