Ikibaya cyarengewe n’amazi cyongeye gutunganwa

Abahinzi bahinga mu kibaya cya Nyarutovu mu Murenge wa Mugunga nyuma yo guhura n'ibiza by'imvura idasanzwe byabaye mu ijoro ryo kuwa gatatu rishyira kuwa kane tariki ya 07 Gicurasi 2020, ubu barishimira ko icyo kibaya cyatunganyijwe bakaba bongeye gusubukura ibikorwa by'ubuhinzi mu gihembwe cy'ihinga 2021A. Ubuyobozi bw'Akarere buhamya ko bugiye gushakira igisubizo kirambye umugezi wa Nyarutovu wangiriza imyaka y'abaturage hakorwa imirwanyasuri kubufatanye n’abaturage. Ikibaya cya Nyarutovu gifite ubuso bwa Ha 32 n'icyo cyateweho ibiro 800 by'imbuto y'ibigori yatuburiwe mu Rwanda. Abahinzi bagize Koperative Intwari mu buhinzi ikorera muri iki kibaya bagera kuri 572 bashimira ubuyobozi bwabagejejeho imbuto n'ifumbire ku gihe. Hakizimana n'umwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Mugunga bishimira ko bongeye gusubukura ubuhinzi bwabo nyuma y'uko mu mezi yashize ikibaya cya Nyarutovu cyari cyarangiritse. Aba bahinzi bahamya ko batangiye igihembwe cy'ihinga cya 2021A biteguye bihagije. Munyampotore Théoneste, yagize ati"kuri uyu munsi twongeye kwishimira ko igihembwe cy’ihinga gitangiye hano iwacu nk’abantu bagizweho ingaruka n’ibiza mu kwezi kwa gatanu. Mu byukuri iki kibaya cyararengewe twumva turihebye kuko twabonaga hatanzongera guhingwa ariko twarafatanyije nk’abaturage ibishoboka byose turongera turahinga neza, twahawe ifumbire imeze neza n'imbuto ubu dufite icyizere ko tugiye kuzabona umusaruro uhagije”. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Niyonsenga Aimé François, yemeza ko umugezi utuma imyaka y'abaturage irengerwa ubu bagiye gushaka uburyo bakumira ayo mazi. Yasabye abahinzi gushinganisha imyaka yabo kugira ngo nizajya yangirika bajye bishyurwa. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu kandi yasabye abahinzi bo mu Murenge wa Mugungu kongera umusaruro w’ubuhinzi hakoreshwa inyongeramusaruro, kwitabira gutera imbuto yatuburiwe mu Rwanda, kurwanya isuri ndetse no gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi. Yakomeje avuga kandi ko iki gihembwe cy’ihinga bahisemo kugitangirira muri uyu Murenge wa Mugunga ku mpamvu zigera kuri eshatu, impamvu ya mbere nuko muri iki kibaya cyahuye n’ibiza mu minsi ishize ariko abaturage bakaba barashoboye gusubiranya ahari harabaye ikibazo, icya kabiri nuko tutagomba guhinga kubera ko imvura yaguye ahubwo dukwiye guhinga kubera ko igihe cyageze imvura ikazasanga hari icyo twakoze. Yashishikarije abaturage ko bashobora guhinga bagatera imbuto bakaba bavomerera igihe imvura yazagwira igasanga hari aho ya myaka igeze, icyagatatu yasabye abaturage gucukura imirwanyasuri kugira ngo ijye ifasha mu kugabanura ubukana bw'amazi igihe imvura yaguye. Muri iki gihembwe cy'ihinga cya 2021A mu Karere ka Gakenke biteganyijwe ko hazahingwa Ha 15.630 ku bigori, Ha 231 ku ngano, Ha 4.775 z’ibishyimbo ndetse hahingwe n'imyubati kuri Ha 122.