Hasojwe amagurwa y’Urubyiruko icyiciro cya mbere ku gihingwa cya kawa

Kawa ni kimwe mu bihingwa byoherezwa mu mahanga Igihugu cyacu cyateje imbere kandi cyifuza gukomeza guteza imbere; Akarere ka Gakenke kashyize imbaraga mu buhinzi bwicyo gihingwa kuko kugera ubu iki gihingwa gihinze ku buso bwa hegitari 3,856; ubuhinzi bwa kawa mu Karere ka Gakenke bukorwa n’abahinzi barenga ibimbi 24,891, bose bakaba bafite ibiti bingana 5,373,659. Ni muri urwo rwego,Urubyiruko ruhagarariye bagenzi babo mu Mirenge 7 ihingamo kawa cyane mu Karere ka Gakenke bitabiriye amahugurwa icyiciro cya mbere yatangiye kuva tariki ya 07-08 Nzeri 2020 , bavuga ko bavutse bagasanga hari imyumvire y’uko ubuhinzi bwa kawa bukorwa n’ababyeyi bakuze, ngo kubona urubyiruko ruri mu buhinzi bwa kawa kikaba cyarafatwaga nka kirazira. Gusa ngo kuri ubu byarahindutse, kuko urubyiruko rwamaze gusobanukirwa neza ko aribo mbaraga z’Igihugu, bityo ko bagomba kugira uruhare runini mu buhinzi bwa kawa ntibibe mu magambo gusa ahubwo bikajya mu bikorwa. Mujawimana Didatienne, ni urubyiruko akaba ahagarariye bagenzi be mu Murenge wa Minazi avuga ko yasanze ababyeyi be bafite kawa, akura abafasha kuyikorera hanyuma aza kugira amahirwe yo kwiga ibijyanye n’ubuhinzi(Agronomie) bityo bimwongerera ubumenyi bwo kuba yagira inama ababyeyi be gukorera kawa kugira ngo zitange umusaruro. Yakomeje avuga ko ubwo yari arangije kaminuza yahise akangurira ababyeyi be uburyo bwo gukorera kawa kubera ubumenyi yari akuye mu ishuri yagize amahirwe yo gukomeza kwigurira ibiti bye bya kawa bitewe nubushobozi bwe ati “ Nagize umuhate wo kuzikorera zitanga umusaruro bityo mbasha kubona ibimbeshaho ntasabirije kuko nari ntarabona akazi. Yakomeje avuga kandi ko ikintu yungukiye mu buhinzi bwa kawa mu myaka itatu maze mu bikorwa by’ubuhinzi bwa kawa maze kwigurira inka n’inyana yayo nkaba nshishikariza urubyiruko bagenzi bajye kwita ku gihingwa cya kawa bashyizemo ubushake n’imbaranga kuko bigira aho bigukura naho bikugeza mu iterambere ati"Ubu ntacyo nabura bitewe n’igihingwa cya kawa’’. Umusanzu azanye mu rubyiruko ni ugushishikariza urubyiruko kwitabira igihingwa cya kawa bahereye kuri bo ubwabo bitabira amahugurwa kuko iyo wamaze kubyumva biguha imbaraga zo kubyumvisha abandi. Ati" Ubuhinzi bwakorwaga n’ababyeyi babo rimwe narimwe bagakorera kawa batabizi banabikora bikaba mu buryo butari tekinike”. Bangankira Jean Bosco, ni Urubyiruko mu Murenge wa Coko avuga ko yatangiye guhinga kawa mu mwaka wa 2012 arangije ishuri ariko akaba yaravukiye mu muryango uhinga kawa bikaba byaramufashije kwiga amashuri y’isumbuye ndetse na Kaminuza. Yakomeje avuga ko mu myaka 8 amaze ahinga kawa amaze kugira ibiti 1050 yateye mu mwaka wa 2012, ubu akaba yarabashije kwigurira ikibanza mu mujyi wa Ruli, abasha kwiyubakira inzu ndetse anagura imirima, byose abikesha igihingwa cya kawa yashishikarijwe n’ababyeyi be kuko bagendaga bamwereka ibyiza kawa yabagejejeho aribyo bituma bayikunda. Yakomeje avuga kandi ko ubu bari gushishikariza urubyiruko kwitabira igihingwa cya kawa kuko ari hamwe hasigaye uburyo bwo kubona amafaranga ati “Urubyiruko baramutse bitabiriye igihingwa cya kawa babona inyungu nyinshi”. Urubyiruko nirumara kwitabira gutera kawa bazahugura ababyeyi babo n’abandi bahinzi abafite ibiti bishaje bagende babisimbuza kandi bizafasha guhindura imyumvire y’ababyeyi babo bityo bizafashe gutanga umusaruro ushimishije. Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana Niyonsenga Aime François asoza amahugurwa, yasabye abagenerwa bikorwa b'umushinga (Urubyiruko) kwita ku gihingwa cya kawa kuko ari amwe mu mahirwe aboneka mu Karere ka Gakenke mu kuzamura imibereho y'abaturage. Yasabye kandi urubyiruko kwitabira gahunda ya EjoHeza no gukomeza kubahiriza Amabwiriza yo Kwirinda COVID-19. Akarere ka Gakenke gafite Imirenge 19; cumi n’itanu ikaba ihinga kawa ari yo Coko, Muhondo, Rushashi, Ruli, Minazi, Muyongwe, Mataba, Gakenke, Muzo, Mugunga, Gashenyi, Kivuruga, Rusasa, Cyabingo na Janja.