Abaturage b’Umurenge wa Busengo barishimira uruhare rwabo mu kurwanya isuri

Twizeyimana Evode, utuye mu Murenge wa Busengo ahamya ko amaterasi yikora (Terraces Progressive) abafatiye runini, abafasha kurwanya isuri ituruka ku misozi igatwara ubutaka bwiza bafite burimo ifumbire ikindi aya materasi abamariye nuko azajya afata amazi akaguma mu mirwanyasuri bigatuma ifumbire idatwarwa n’amazi ikaguma aho iri bityo bikabafasha guhinga kijyambere bakabona umusaruro ushimishije. Ibi Twizeyimana yabitangaje ubwo Umuyobozi wa World Vision ku rwego rw’Igihugu Bwana Sean Karrigan yabasuraga mu cyumweru gishize, avuga ko mu gukora amaterasi yikora bibafasha kubona akazi bakabona amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kugura amatungo magufi, kwizigama no kugurizanya, kwigira ndetse no gukorana n’ibigo by’imari. Yashimiye umuryango wa gikirisitu World Vision Rwanda kubufatanye n’Akarere ka Gakenke uburyo bahora hafi yabo mu gutunganya amaterasi yikora mu rwego rwo kurwanya isuri.Yasabye World vision ubufasha buhoraho mu rwego rwo gukomeza kurwanya isuri mu mirima kuko ubutaka bwo kurwanyaho isuri bugihari maze Umurenge wa Busengo ukazaba utagitembanwa n’isuri. Rebero Dafrose, utuye mu Kagari ka Sereri mu Murenge wa Busengo we avuga ko amaterasi yikora abafasha kurwanya isuri mu mirima yabo ati"Iyo amazi ageze mu mirwanyasuri agumamo bityo bigatuma ubutaka budatwarwa n’isuri".Yakomeje avuga ko iyo amazi agumye mu mirwanyasuri ifumbire iguma mu murima bityo imyaka ikera neza kandi umusaruro ukiyongera. Mu kazi akora abasha kubona amafaranga yo gutunga umuryango we mu rwego rwo kwihaza mu biribwa, yabashe kubonamo amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza,atanga amafaranga muri gahunda ya Ejo Heza (Ubwizigame bw’igihe kirekire) ndetse anagura amatungo magufi kugira ngo umwaka utaha azabone itungo agurisha atange ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2021/2022 Yashimiye Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda,World Vision Rwanda, Akarere ka Gakenke ndetse n’Umurenge wa Busengo uburyo wabazirikanye kugira ngo babone akazi mu gukora amaterasi yikora mu rwego rwo kwiteza imbere mu muryango. Basabye ko akazi ko gukora amaterasi mu Murenge wa Busengo gakomeza kuko aho kurwanya isuri haracyahari. Umuyobozi wa World Vision Rwanda, avuga ko ashimira Akarere ka Gakenke kubufatanye bwiza na World Vision mu kurwanya isuri iteza ingaruka zitandukanye k'ubuzima bw'abaturage cyane cyane abatishoboye harimo n'abana.Yakomeje avuga ko gukora amaterasi y'indinganire, ari bumwe mu buryo burambye bwo gufata neza ubutaka buhingwa bityo hakaboneka umusaruro mwiza mu miryango ndetse n'imirire myiza ikiyongera. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busengo, Bwana Uwimana Dieudonné avuga ko bakiriye Umuyobozi wa World vision ku rwego rw’Igihugu mu rwego rwo kureba aho bageze bakora amaterasi yikora(Terraces Progresive) muri uyu Murenge kubufatanye bwa World Vision Rwanda n’Akarere ka Gakenke. Yakomeje avuga ko amaterasi yikora abafasha kurwanya isuri kugira ngo ubutaka baburinde isuri. Ikindi nuko aho aya materasi yakozwe umusaruro w’ibihingwa wiyongera ndetse n’ubutaka bukabasha kurumbuka ati"Iyo harimo ifumbire ifata mu butaka umuhinzi akabasha kubona umusaruro ujyanye n’imbaraga aba yashizemo". Bifasha kandi abaturage kubona amafaranga mu rwego rwo kwiteza imbere mu miryango yabo harimo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ubwizigame bw’igihe kirekire(Gahunda ya EjoHeza), kwizigama no kugurizanya, kwigira ndetse no gukorana n’ibigo by’imari.