Akarere ka Gakenke kungutse uruganda rufasha mu kurwanya imirire mibi

Mu murenge wa Ruli ho mu Karere ka Gakenke hari uruganda rwitwa 'Aheza' rukora ifu y'igikoma ikungahaye ku ntungamubiri, iyi fu ikaba ikomeje gufasha ababyeyi n'abana babo guca ukubiri n'imirire mibi nk'imwe mu mpamvu zitera igwingira. Ni uruganda rwatangiranye ubushobozi bwo gukora toni imwe n'igice ku kwezi mu mwaka wa 2015, gusa ubu rugeze ku bushobozi bwo gukora toni ziri hagati ya 15 na 20 ku kwezi aho zigurishwa hirya no hino mu Karere ka Gakenke no mu gihugu muri rusange. Uwamahoro Diane, umuyobozi w'uru ruganda, atangaza ko rwatangijwe ku bufatanye n'umushinga 'IhanganeProject' ukorana na Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE) nyuma baza kugirana imikoranire n'Ibitaro bya Ruli. Akaba ashimagira ko uru ruganda rwatangijwe "Mu rwego rwo kwita ku babyeye n'abana ku gira ngo bafashwe kurwanya imirire mibi." Uwamahoroa akomeza avuga ko uruganda rwatangiye ruha ababyeyi n'abana ifu y'igikoma hagendewe ku mabwiriza ya MINISANTE mu rwego rwo kubafasha kurwanya imirire mibi by'umwihariko mu bana bato, uru ruganda magingo aya rukorana n'ibigo nderabuzima icyenda biri mu gace ruherereyemo. Mu butumwa aha abaturage, Uwamahoro abashishikariza gukoresha ifu y’igikoma ikorwa n'uru ruganda kubera ko byagaragaye ko ikora akazi kenshi mu kurwanya imirire mibi hagendewe ku bushakashatsi ubuyobozi bw'uruganda bwakoreye ku bagenerwabikorwa barwo aho byagaragaye ko abana babaga mu cyiciro cy'imirire mibi bakivuyemo. Agira ati, "Iyo umwana yafashe iyi fu inshuro 5 buri cyumweru mu mezi 3 impinduka igaragara mu buryo buhagije''. Aheza, ifu y'igikoma ikungahaye ku ntungamubiri ndindandwara ikozwe n'ibigori, soya, isukari, vitamini n'imyunyu ngungu(Sel mineraux). Twizeyimana Etienne, ukora muri uru ruganda, avuga ko rwamufashije kuzamutara iterambere ry'umuryango binyuze mu mushahara ahabwa. Ati "Maze kwigurira isambu,inka, amatungo magufi ndetse mbasha no kwishyura ubwisungane mu kwivuza." Akomeza avuga ko uru ruganda rwanamufashije kunoza imirire y'abana be. Uwimana Violette, wo mu Murenge wa Ruli ufite umugabo n'abana batatu, we avuga ko gukora muri uru ruganda byamufashije kwiyubakira inzu abamo ndetse no kwishyurira abana be amashuri aho umwana we mukuru ubu ageze mu mashuri yisumbuye. Ibiro bitanu by'ifu y'igikoma itunganywa n'uru ruganda bigura amafaranga ibihumbi bitanu n’amafaranga cumi n’atanu (Rwf 5,015) ku ruganda, ibiro icumi bigura ibihumbi icumi n’amafaranga mirongo itatu(Rwf 10,030) mu gihe umufuka w'ibiro 50 ugura ibihumbi mirongo itanu n’amafaranga ijana na mirongo itanu (Rwf 50,150). Uruganda rwuzuye rufite agaciro ka miliyoni 40, rwahaye akazi abantu 16.