Abagera kuri 264 bo mu Murenge wa Gakenke biyemeje kureka ibiyobyabwenge

Mu giterane cy’iminsi itatu cyateguwe kubufatanye bwa Compassion International amadini n’amatorero akorera mu Karere ka Gakenke, mu bukangurambanga bwakozwe guhera tariki ya 06 Mutarama 2020 abagera kuri 264 bo mu Murenge wa Gakenke biyemeje kureka ibiyobyabwenge. Acidikoni Habamenshi Cyprien, Uhagarariye amadini n’amatorero mu Karere ka Gakenke yashimiye Compassion International igikorwa cyiza cyo kurwanya ibiyobyabwenge byiganje mu rubyiruko asaba abitabiriye iki giterane ko bafite umurimo ukomeye mu kwigisha urubyiruko kuva mu biyobyabwenge kugira ngo bazagire ejo hazaza heza ndetse bazabone n’Ijuru. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke yashishikarije inzego zitandukanye gufatanya mu gukumira ibiyobyabwenge byiganje mu rubyiruko baharanira gukorera hamwe. Hatangimana Donati, Pasitori mu itorero Anglicane mu Karere ka Gakenke, akaba na Perezida w’amadini n’amatorero mu Murenge wa Gakenke yavuze ko bateguye iki giterane kubufatanye na Compassion International gifite insanganyamatsiko igira iti"Kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse no mu muryango Nyarwanda”. Yakomeje avuga ko intego y’amatorero n’amadini mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko bashaka ko urubyiruko rutekereza neza , rukabaho neza rugashobora gukora kugira ngo u Rwanda rwacu ejo hazaza ruzabe ari rwiza. Yakomeje avuga kandi ko mu bukangurambanga bwakozwe kuva tariki ya 06 Mutarama 2020 abagera kuri 264 bamaze kuva mu biyobyabwenge nabo bakiteza imbere. Yagaragaje ko amatorero n’amadini bagira uruhare mu kuvana urubyiruko mu biyobyabwenge harimo gutanga inyigisho mu kwirinda ibiyobyabwenge,kubahugura ndetse no gukora ibiterane kugira ngo bareke ko iyo bishoye mu biyobyabwenge nta terambere bashobora kugeraho. Kanyambo Jean Pierre, Umukozi muri Compassion International ku rwego rw’Igihugu yavuze ko intego ya Compassion ari ukugobotora umwana mu ngoyi y’ubukene. Yavuze kandi ko iki gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge bafatanyije n’inzego za Leta ndetse n’amatorero mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage kuko basanze hari ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda n’urubyiruko, akaba ariyo mpamvu bateguye igiterane mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Ati"Kubufatanye n’inzego za Leta n’amatorero bahuje imbaraga kugira ngo bongere bakangurire sosiyete nyarwanda umurange ukomeye baha abana bakiri bato harimo ubwenge n’uburere, akaba ariyo mpamvu bateguye iki giterane kigamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko”. Hategekimana Xavier, w’imyaka 19 utuye mu Murenge wa Gakenke arashima Imana ko yamukuye mu biyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi.Yashishikarije urubyiruko bagenzi be kureka ibiyobyabwenge kuko ntacyo wageraho ukinywa ibiyobyabwenge. Mukakarabyi Clementine w’abana batandatu avuga ko ibiyobyabwenge byatumye ashobora kutumvikana n’umugabo we ariko arashima Imana yamukuye muri ibyo bikorwa bibi akaba yiyemeje kugaragariza umugabo we urukundo.