Yiteje imbere abikesha gukora impapuro zipfunyikwamo ibicuruzwa

Umulisa Françoise ni umubyeyi wo mu Murenge wa Nemba , Akagari ka Mucaca, Umudugu wa Cyahafi, Akarere ka Gakenke, avuga ko ahereye ku gishoro cy’amafaranga 13.500 yatangiye gukora impapuro zipfunyikwamo ibicuruzwa none mu gihe cy’umwaka ageze ku gishoro cy’amafaranga ibihumbi 720 n’umushara wa 170.000. Nyuma yo kurangiza Kaminuza mu Ishami ryo kwihangira imirimo n’ubukungu yakoze akazi ko kwigisha mu mashuri yisumbuye, avuga ko abonye ko umushahara udahagije, yahisemo kwihangira umurimo. Umulisa yagize ati" Kuri ubu ndi umurezi kandi mpembwa buri kwezi, ariko mbona bidahagije, nyuma yo kurangiza Kaminuza, na bwo bigoranye kuko nize nkoresheje inguzanyo ya banki, nta bwo nabonye umushahara ugendanye n’amashuri mfite ndetse n’ibyo nize, ni ibintu byabanje kungora cyane kugira ngo mbyakire nk’umuntu wari urangije Kaminuza. Nakomeje gushakisha ikindi cyampa amafaranga, kandi nta gishoro kinini nkeneye bitewe n’amikoro, ntekereza gukora amabahasha abacuruzi bifashisha mu gutwara ibicuruzwa, kandi byarampiriye kuko nahereye kuri make, ubu ngeze ku gishoro cy’ibihumbi 720.” Umulisa ngo yumvaga yaba nibura umucuruzi ariko akumva ko bimukomereye cyane, kubera ko nta gishoro yabonye, ariko ngo yaje kugira amahirwe yo kubona amahugurwa yahawe n’umuryango Duterimbere yumva ko yahanga umurimo. Yagize ati" Ntabwo gukora amabahasha abacuruzi bifashisha cyangwa se aya abantu batangamo impano mu bukwe cyangwa se mu byishimo, nabisitayeho. Umuryango Duterimbere, warabanje umpugura ku isanamitima, kuko burya iyo umuntu nta faranga afite arahungabana.” Ati"Gukora impapuro bapfunyikamo ibicuruzwa nabyize umunsi umwe, ubu rero nsigaye nibura nkora amabahasha agera ku bihumbi 3,500 ku kwezi, kandi abona isoko.” Umurisa ngo yashishikajwe no gukora ziriya mpapuro nanone nyuma yo kumva ko amasashi aciwe, kandi ko buri wese akwiye kubungabunga ibidukikije, no kugira isuku ku bipfunyikwa. Yagize ati" Natangije amafaranga atageze ku bihumbi 15, nta wambaza uko natangiye ibi nabikoze kugira ngo mbungabunge ibidukikije, kandi ndwanye babandi bagipfunyika imigati mu bipapuro by’imifuka ya sima, natangiriye rero ku mapaki abiri y’impapuro z’imashini zizwi nka depulikateri, nakuyemo amabahasha make, nayo ndibuka nayakuyemo amafaranga agera ku bihumbi 45, nongera umubare w’amapaki y’impapuro.” Umulisa ngo yageze ubwo nawe yigisha abagera kuri 2, nabo bamubereye abakozi kuri ubu. Yagize ati" Jye najyaga nkora amabahasha, ngakora make nkumva ko bihagije ariko uko isoko ryagiye riboneka, byansabye ko nibura nkenera abo kumfasha, ubu rero mfite abakozi 2 bahoraho basigara bakora nagiye kwigisha, ndetse bakanagemura mu masoko, anyuranye ya Gakenke na Rulindo ndetse na Musanze.” Ubu umukozi umwe ageze ku mushahara nibura w’ibihumbi 30, iyo maze kubahemba bose rero nakuyemo n’ibikoresho umushahara wajye ni 170,000, aya rero ni menshi ugereranije nayo nahereyeho muri uyu mushinga. Umulisa ngo ntaterwa ipfunwe no kuba ngo yirirwa azinga impapuro no kuba azikorera azijyanye ku isoko dore ko hari n’aho agera akabona ntibamwakiriye neza. Umushinga wo gukora amabahasha atwarwamo ibikoresho n’ibindi bicuruzwa bya Umurisa mu marushanwa aherutse gukoreshwa n’umuryango Duterimbere, ni wo wabaye uwambere uhabwa inkunga y’ibihumbi 200.Umulisa akaba afite igitekerezo ko azagura imashini zizamufasha gukomeza gukora byinshi bizamugeza ku ruganda mu rwego kubungabunga ibidukikije ndetse no gutanga imirimo ku bandi. Umushinga wo gukora amabahasha, ubu umaze guteza imbere Umulisa kuburyo yaguzemo imashini idoda imyenda nayo ikaba imwinjiriza amafaranga agera ku bihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100,000Frw) ku mwaka.