Abakozi bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi basabwe kwegera abaturage kugira ngo barusheho kwiteza imbere

Ubwo abakozi bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi bo mu Karere ka Gakenke basozaga umwiherero w’iminsi itatu ugamije kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi harebwa imikorere n’imikoranire mu Kerere. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Niyonsenga Aime François, yabasabye kuva mu biro bakegera abaturage. Yagize ati: “Mu nama y’umushyikirano ya 17, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yadusabye kugendera ku muvuduko tugana ku iterambere kubera ko gahunda zisabwa umuturage kugira ngo azigereho , agomba kuba yabonye ibiribwa, kugira ngo abigereho rero nanone dukwiye kumufasha kwibumbira mu makoperative, ibi kandi tuzabigeraho binyuze mu bukangurambaga bwo muri Twigire Muhinzi, ndasaba abakozi bose bafite aho bahuriye n’ubuhinzi ndetse n’ubworozi kwirinda gutekinika, kandi bakagira imikoranire myiza , aho bikomeye Akarere kakabaha inkunga, ikindi ntibikwiye ko abahinzi bakomeza gukora ubuhinzi bw’akajagari”. Muri uyu mwiherero ubuyobozi bwasabye abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi kuva mu biro bakegera umuturage Niyonsenga akomeza avuga ko buri wese witabiriye uyu mwiherero afite inshingano zoguteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kandi agashyira imbaraga cyane mu buhinzi bw’imboga n’imbuto mu rwego rwo kurwanya imirire mibi. Umukozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Murenge wa Muhondo, Hitayezu Emmanuel, avuga ko uyu mwiherero watumye bikubita agashyi mu mikorere yabo. Yagize ati: “ Uyu mwiherero watwongereye ingufu mu gukora, ikindi kandi ni ikimenyetso ko n’ubuyobozi bwacu buha agaciro umurimo dukora , kuko iminsi tumaze hano byasabye ingengo y’imari, twasanze rero hari aho dukwiye kwisubiraho, tukegera umuhinzi n’umworozi tutitaye ko n’akarere kacu gafite imisozi miremire, twiyemeje ko tugiye kubigisha ko bakwiye gukora ubuhinzi cyangwa se ubworozi butari bwa bundi bwa ndamuke, ahubwo bakabikora bagamije kwiteza imbere bakabona ibibatunga ndetse n’amafaranga”. Hitayezu yongera ko ngo bajyaga batanga serivise bakumva ko babikoze neza ariko ngo hari aho basabwaga ntibabikore uko bikwiye. Yagize ati: “ Hari ubwo twajyaga mu nama z’abaturage nko mu mugoroba w’ababyeyi, tugatanga ibiganiro tukumva ko byagenze neza , ariko nyuma y’ibiganiro twahawe , tugiye kujya tugera ku nzu ku yindi, umurima kuwundi, kandi tubashishikarize kwibumbira mu makoperative, kugira ngo biteze imbere kandi ibi ni bimwe mu bizatuma n’ibigo by’imari bibaha serivise nko kubirebana n’inguzanyo bagamije kwiteza imbere”. Niyibizi Gaspard, Umukozi ushinzwe ubworozi mu Murenge wa Muhondo avuga ko bashizeho abajyanama babiri muri buri Mudugudu b’ubworozi babafasha gukora ubukangurambanga kugira ngo bibumbire mu matsinda muri buri mudugudu mu buryo iyo inka yarwaye bitabaza wa mujyanama kuko aba yatowe n’abaturage agahita ahamagara veterineri ko inka irwaye. Aba bajyanama bakaba barahuguwe n’Umukozi ushinzwe ubworozi mu Murenge wa Muhondo. Yashishikarije abaveterineri bagenzi be kubaka abajyanama b’ubworozi muri buri mudugudu kuko nta makuru ashobora kuba murugo rw’umuturage ashobora kuyoberwa uwo mujyanama w’ubworozi atabizi kuko aba yatowe n’abaturage muri buri mudugudu. Mu nka ibihumbi 5 bisanga biri mu Murenge wa Muhondo, ibihumbi 4 bimaze gutanga mituweli. Abakozi ba Gakenke bafite aho bahurira n’ubuhinzi n’ubworozi biyemeje guhuriza imbaraga zabo kugira ngo bazamure umuturage. Akarere ka Gakenke kagizwe n’Imirenge 19, aho muri buri Murenge usanga hari igihingwa kihera by’umwihariko, ubuyobozi bukaba bubashishikariza guhinga igihingwa kijyanye n’ubutaka bw’aho ariko bagamije kwiteza imbere.