Abakozi bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi barasabwa gushyira imbaraga mu buhinzi bw’imboga n’imbuto mu rwego rwo kurwanya imirire mibi

Abakozi bashinzwe ubuhinzi n'ubworozi mu Karere ka Gakenke bari mu mwiherero w'iminsi itatu ugamije kungurana ibitekerezo ku iterambere ry'ubuhinzi n'ubworozi harebwa imikorere n'imikoranire mu Kerere. Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana Niyonsenga Aimé François yabwiye abitabiriye uyu mwiherero ko bafite inshingano zo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, yabasabye ko bagomba no gushyira imbaraga mu buhinzi bw'imboga n'imbuto mu rwego rwo kurwanya imirire mibi. Ibi yabigarutseho mu mwiherero w’Iminsi itatu w’abakozi bashinzwe Ubuhinzi n’ubworozi uri kubera mu Karere ka Musanze guhera ku cyumweru tariki ya 22-24 Ukuboza 2019. Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana Niyonsenga Aimé François yababwiye kandi ko ibikorwa by’uhinzi n’ubworozi bigomba kugaragara mu mirima kuruta uko bigaragara muri raporo. Amahirwe Théogène, Umukozi ushinzwe ubworozi mu Murenge wa Gakenke yavuze ko uyu mwiherero waziye igihe kugira ngo ubafashe kunoza imikorere n’imikoranire, bibafashe gukora ibyo batakoraga neza noneho basenyere umugozi umwe nk’abakozi bahuje inshingano mu rwego rwo kuzamura umuturage mu iterambere kugira ngo agire aho ava naho agera. Yavuze kandi ko nyuma y’umwihererero bizabafasha kugaragaza impinduka mu byo bashinzwe, umuturage akagira aho ava naho agera cyane cyane mu buhinzi n’ubworozi kandi bafatanyije nk’abakora igikorwa kimwe kibereye abaturage mu nzego z’ibanze cyane cyane mu bijyanye no kurwanya imirire mibi mu rwego rwo guhindura ubuzima bwabo. Nzakizwanimana Jean Bosco, Agoronome w’Umurenge wa Minazi yavuze ko uyu mwihero ku buhinzi n’ubworozi bawitezemo byinshi ko uziye igihe. Bakiva mwitorero ry’Ingamburuzabukene ryabaye mu kwezi k’Ukwakira 2019 ati" Byaribikwiye ko bahurira hamwe bagahuza ibitekerezo kugira ngo bashire mu bikorwa imihigo bakuye mu itorero”. Yakomeje avuga ko icyo biteze muri uyu mwiherero ari uguhindura imikorere, ubuhinzi bukaba koko ubutanga umusaruro ndetse bunagirira akamaro abaturage aho bari hose mu Karere. Nk’abagoronome bategerejweho gukora ibishoboka byose mu kwegereza abaturage tekinike z’ubuhinzi ndetse no kubashishikariza guhinga kinyamwuga cyane cyane ahagiye hagaragara ko imbaraga zabaye nkeya mu guhuza ubutaka, gukoresha amafumbire no kugeza iyamamaza buhinzi ku bahinzi kugira ngo wa musaruro witezwe ugerweho. Yavuze kandi ko bari gufatirahamwe ingamba zikwiye kandi zibereye buri wese, icyo bagiye gukora ari ukwegera abaturage bakabana nabo umunsi kumunsi, babegera mu mirima yabo kugira ngo banoze ubuhinzi babigizemo uruhare harimo gufasha abaturage kubona inyongeramusaruro, guhuza ubutaka no gusubiza ibibazo bahura nabyo bishobora kubabera imbongamizi. Ikindi bitezemo n’umusaruro uzava muri ibyo bikorwa cyane ko bishimira ko bagiye kongera ubuso bwahuzwaga ndetse n’umusaruro uboneka kuri hegitari ukiyongera. Nzakizwanimana Jean Bosco, Agoronome w’Umurenge wa Minazi yasabye ko uyu mwiherero wajya uba ngarukamwaka bakawukora ndetse barikumwe n’abafatanyabikorwa bahurira muri segiteri y’ubuhinzi.