Abafashamyumvire ba ARCT-RUHUKA bakuye imiryango isaga 70 mu makimbirane

Mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku byakozwe mu mwaka wa 2019 n’umushinga “INDATWA” ARCT-RUHUKA iterwamo inkunga na Trocaire no kumenya icyo byafashijije abagenerwabikorwa hanarebwa imbongamizi ndetse n’amasomo yaba yaravuyemo, bityo hakabaho kongera imbaraga mu bikorwa by’igihe kirekire. Mu nama ngarukamwaka y’umunsi umwe yabereye muri Hotel Dian Fossey Ishyorongi mu Karere ka Rulindo igamije kuzamura umuryango byumwihariko umugore, hakumirwa ihungabana n’ihohoterwa rikorerwa mu mururyango cyane cyane mu miryango ibana mu makimbirane. Monique Mukayirana, Umukozi wa ARCT-RUHUKA mu mushinga “INDATWA”uterwamo ikunga na Trocaire avuga ko umwihariko w’iyi nama n’abafashamyumvire bafasha ARCT-RUHUKA umunsi ku munsi nuko habaho guha ubumenyi abafashamyumvire bakamenya gutanga raporo uko bikwiye bakurije amasomo bize, ikindi nuko ibyo batanzemo raporo babasha kubisobanurira abayobozi bakumva ibibakorerwa bityo bigatuma habaho gusenyera umugozi umwe. Yavuze kandi ko iyi nama ngarukamwaka ari ukureba ibyagezweho bakungurana ibitekerezo babamurikira ibyagezweho, bakabazwa aho bakoze neza bagashimwa aho batakoze neza bakabasha kubona ibitekerezo by’ubuyobozi bituma ibyo bamuritse babasha gukuramo ibizabafasha mu minsi iri imbere kugira ngo n’igihe uyu mushinga uzaba utakiriho mu Karere ka Gakenke na Rulindo ibyo bikorwa bisigare mu maboko y’abaturage. Singirankabo Mariko, umwe mu bafashamyumvire wo mu Murenge wa Mataba wahuguwe na ARCT-RUHUKA mu mahugurwa atandukanye mu kumenya gukumira amakimbirane akorerwa mungo ndetse no kuyarwanya aho yagaragaye . Yavuze ko bakimara guhabwa ayo mahugurwa baticaranye ubwo bumenyi aho batuye ahubwo bitaye mukumenya ahagaragaye ihohoterwa rishingiye ku mutungo, ubusinzi ndetse no kunyereza umutungo abashakanye bahuriyeho. Yakomeje avuga ko bihaye intego yo gukura imiryango isaga 70 mu makimbirane, babafasha binyuze mu bukangurambanga, mu biganiro mbwirwaruhame berekana ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse berekana ingaruka zo kwiharira umutungo bitumvikanyweho no kwimakaza ibiganiro mu muryango. Binyuze muri ubwo bukangurambanga imiryango yagiye ihinduka, uwahohoteraga mugenzi we azi ko ntacyo bitwaye atangira kumenya ko bizwi ati “ Ibi babikoze ARCT-RUHUKA ikimara kubaha ubumenyi”. Batanga ibiganiro mu nteko y’abaturage aho bari bihaye kugarura imiryango 80 mu makimbirane, ubu imiryango isaga 70 ikaba ibanye neza. Nyiranzabonimpa Aurelie, Umufashamyumvire wo mu Murenge wa Janja avuga ko uburyo bakoresheje kugira ngo bakure imiryano isaga 70 mu makimbiane nuko umushinga ARCT-RUHUKA wabanje kubaha amahugurwa atuma akuramo ubumenyi ndetse nawe yiheraho ubwe ati “Ntabwo narinzi ko amakimbirane abaho kubera ko ntarinzi uko umutungo ucyungwa.” Yakomeje avuga ko imiryango ibana mu makimbirane cyane usanga bapfa imitungo,ubusinzi,ubushoreke.Ibyo byose ugasanga aribyo bisenya imiryango cyane. Ati” Iyo miryango isanga 70 yari mu makimbirane iri kujya mu nzego zifata ibyemezo ndetse ikanigisha abandi. Nyiranzabonimpa Aurelie, yavuze kandi ko umushiga ARCT-RUHUKA wamufashije kwikura mu bukene aho yashoboye kirihirira abana be 2 amashuri bakaba barangije kaminuza undi akaba arangije amashuri yisumbuye, akaba atuye ahantu heza yifuzaga kuba, akaba anafite inka ikamwa litiro eshanu ku munsi.