DUTERIMBERE ONG irashishikariza abaturage kwita ku buhinzi bw’imbonga n’imbuto kuko bizabafasha mu kurandura imirire mibi no kwiteza imbere

DUTERIMBERE ONG irashishikariza abaturage kwita ku buhinzi bw’imbonga n’imbuto kuko bizabafasha mu kurandura imirire mibi no kwiteza imbere Umushinga uterwa inkunga na OXFAM '' DUTERIMBERE ONG'' Umuryango Nyarwanda ugamije gufasha ab'amikoro make cyane cyane abagore kugira ngo bagire ubumenyi bubafasha kuzamura imibereho yabo kandi bagire uruhare mu bukungu, mu ngo zabo no mu miryango. DUTERIMBERE ONG yagiranye inama nyunguranabitekerezo n'abafatanyabikorwa buwo mushinga mu rwego rwo kureberahamwe mu kwita ku buhinzi bw’imboga n’imbuto kuko bizabafasha mu kurandura imirire mibi. Ukeye Claudine, Umukozi wa DUTERIMBERE ONG avuga ko bateguye inama nyunguranabitekerezo mu kwiga ku bijyanye n’imbogamizi ziri mu buhinzi bw’imboga n’imbuto. Yakomeje avuga ko inama yari igamije kureberahamwe uburyo DUTERIMBERE ONG n’Akarere ka Gakenke kugira ngo barusheho guteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto mu Karere. Yavuze kandi ko mu rwego rwo kurandura imirire mibi bagiye gushishikariza abahinzi guhinga kinyamwunga cyane cyane bahinga imbonga n’imbuto, babigisha kubyikorera kugira ngo no mu gihe kirambye DUTERIMBERE ONG izaba itakihari ubwo bumenyi bazabe babufite kandi ibyo bikorwa byobo bakomeze kubyitaho. Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana Niyonsega Aimé François yasabye abahinzi baterwa inkunga na DUTERIMBE ONG kwita ku buhinzi bw'imboga n'imbuto kuko bizafasha mu kurandura imirire mibi no kongera ubukungu. Ugirumufasha Posiyani, Perezida wa Kopertive y’abahinzi b’imbuto “ COAFGA” avuga ko bahinze ku buso bwa hegitari 4 ariko bakaba biyemeje ko buri munyamuryango agomba gutanga ibihumbi mirongo 30 bagahinga imboga n’imbuto ahantu hanini muri gahunda yo kwihanza mu biribwa no gusagurira amasoko. Ugirumufasha Posiyani yakomeje avuga ko agiye gushishikariza abaturage ko buri rugo rugomba kugira umurima w’imboga z’amoko atandukanye (dodo, amashu, imboga za garukusorome n’izindi kugira ngo abana bagire imirire myiza kandi umuryangoutere imbere. Ntahongejeje Beatrice, Perezida wa Koperative “Tuzamurane” yavuze ko mu rwego rwo kwirinda imirire mibi agiye gukangurira abagize Keperative guhinga imboga n’imbuto kuko ari ingirakamaro mu bijyanye no kwiteza imbere ndetse no kurwanya imirire mibi n’ubukene. Inama yitabiriwe n’Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuhinzi n'Umutungo Kamere mu Karere ka Gakenke, Umuyobozi w’ishami rya BDEU,Umukozi ushinzwe Cash Crops & Irrigation, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge ya Gakenke, Kivuruga,Mataba,Gashenyi, n'abahagarariye Abahinzi b'imboga n'imbuto bo mu Mirenge yavuzwe haruguru. Abitabiriye inama biyemeje gushyira imbaraga mu buhinzi bw'imboga n'imbuto no kongera umusaruro wibyo bihigwa.