Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru yasuye ibikorwa bitandukanye mu Mirenge ya Rushashi na Ruli

Kuri uyu wa mbere tariki ya 10/12/2019 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Mushaija Geoffrey ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Niyonsenga Aimé François basuye Koperative “Abakundakawa” Rushashi, bamusobanuriye intego z’iyi Koperative aho bavuze ko abahinzi bagurishaga umusaruro ku giciro cyo hasi, bakigira inama yo kwibumbira hamwe kugira ngo bashakire isoko hamwe ry’umusaruro wabo. Ntibyatinze muri 2004 bubatse uruganda rutunganya umusaruro wa kawa (Coffee washing Station Rushashi) mu mwaka wa 2007 bubaka Minazi Coffee Washing Station, ibi byose byubatswe ku nguzanyo bahawe na BRD ubu bakaba bishimira ko barangije kuyishyura. Ubu Koperative Abakundakawa bakaba barimo kubaka Guest House mu Murenge wa Rushashi. Koperative Abakundakawa bagaragaje ikibazo cy’uruganda rwa Minazi rudafite umuriro, igiciro cya Kawa kigenda gihindagurika. Icyo bishimira ni uko i Kawa yabo igera ku isoko Mpuzamahanga kandi ikaba ikunzwe. Koperative Abakundakawa Rushashi banagaragaje ko bafite kawa y’abagore (women coffee) ikunzwe n’abaguzi cyane bakaba bateganya no gutangira gutegura kawa y’Urubyiruko. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru yashimye Koperative Abakundakawa Rushashi, abasaba gukomeza kubungabunga neza umutungo wayo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru yasuye kandi Ibiraro bya Ruli mu rwego rwo kureba serivisi zitangwa n’ibitaro bya Ruli, byumwihariko serivisi y’inzu y’ababyeyi ya “Tegereza” yashyizweho hagamijwe kugabanya impfu z’ababyeyi n’impinja iyo bataboneye serivisi ku gihe cyangwa ngo bagerere ku gihe ku bitaro cyane cyane abo biba bigaragara ko bashobora kugira ibibazo ku nda. Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruli, Bwana Kaneza Deo yagaragaje zimwe mu ndwara zikunze kwibasira abaturage cyane harimo indwara z’amenyo, amaso, umuvuduko w’amaraso, Diabete ndetse na malariya. Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruli yagaragaje imbogamizi bafite zirimo umwenda wa kera bafitiye Pharmasie ungana na miliyoni 31,000,000RWF, ukaba ujyana n’undi mwenda y’iyahoze yitwa mitiweli nawo ungana na miliyoni 180,000,000RWF, umubare w’Abakozi benshi bagihembwa n’Ibitaro (33%), kuba ibitaro bitagira incinirateur (incinerator) itwika imyanda, kuba bitagira water treatment plant and Oxygen plant, kuba hakiri igice cy’inyubako zigifite asbestos, kutangira Ambulance zihagije no kutishyura facture zihabwa RSSB bakaba bafite ibirarane by’amezi 2.