Abagize Koperative Abakundakawa basabwe gukorera kawa neza bakiteza imbere

Ubwo hatangizwaga ibikorwa byo gutera ifumbire n’imiti ku gihingwa cya kawa mu gihembwe cya 2020A, kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Ukuboza 2020 Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Niyonsenga Aimé François yasabye abahinzi bibumbiye muri Koerative “Abakundakawa” bo mu Murenge wa Minazi kwita ku gihingwa cya kawa, kuyikorera bayifumbira,bayisasira neza kugira ngo barusheho kwiteza imbere kugira ngo babone umusaruro uhagije. Ibi Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Niyonsenga Aimé François yabitangaje ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Minazi, Akagari ka Murambi, kuri Site ya Nyanza mu muganda utangiza ibikorwa byo gutera ifumbire n’imiti ku gihingwa cya kawa mu gihembwe cya 2020A. Nyaramahoro Theopiste, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amakoperative y’abahinzi ba kawa mu Rwanda yasabye abahinzi bo mu Murenge wa Minazi bibumbiye muri Koperative Abakundakawa gukoresha neza ifumbire kugira ngo bazagire umusaruro mwiza, anashishikariza urubyiruko kwitabira igihingwa cya kawa anabasaba kwirinda kuvanga kawa n’indi myaka. Sangano Tharcisse , Umuhinzi wa kawa w’intangarugero w’imyaka 70 wo mu Murenge wa Minazi, Akagari ka Murambi avuga ko kawa ye yamufashije kubakamo inzu atuyemo, imufasha kubona amafaranga yo gutunga umuryango ndetse imufasha kwigisha abana be. Sangano Tharcisse ufite ibiti by’ikawa bisanga ibihumbi 3, yasabye abahinzi ba kawa bagenzi be gukorera kawa neza bayisasira kugira ngo ibahe umusaruro ushimishije. Igikorwa cyo gutera ifumbire n’imiti ku gihingwa cya kawa igihembwe cya 2020A, mu Karere hazaterwa toni 356,569 bya NPK na litiro 2310 z’Umuti, mu Murenge wa Minazi haterwa toni 53 za NPK, n’umuti ungana na litiro 250 naho imfumbire izahabwa uwujuje ibisabwa harimo kubagara,gusasira no gukata.