Gakenke:Hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 03 Ukuboza 2019, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'abaturage Madamu Uwimana Catherine yifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Muyongwe kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga 2019. Uyu munsi Mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga Wizihirijwe mu Mirenge yose igize Akarere ka Gakenke w'itabiriwe n'abafite ubumuga butandukanye ndetse n'abaturage benshi.Ku rwego rw'Akarere ibirori byo ku wizihiza byabereye mu Murenge wa Muyongwe. Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'abaturage Madamu Uwimana Catherine yasabye abatanga serivisi mu nzego zitandukanye guha abantu bafite ubumuga Serivisi nziza kuko ari uburenganzira bwabo kandi abizeza ko bazakorerwa ubuvugizi ku inzitizi zitandukanye zagaragajwe. Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite ubumuga mu Karere ka Gakenke Bwana Samuel Niyitegeka, yasabye Akarere ka Gakenke gukorera ubuvugizi abafite ubumuga kugira ngo haboneka inyunganirangingo n'insimburangingo. Ibirori byabimburiwe n'igikorwa cyo gupima abana ibijyanye n'imirire mibi, hapimwe abana 212 bose bakaba bagaragaye ko bari mu ibara ry'icyatsi kibisi, hapimwe kandi agakoko gatera SIDA kubabishaka bagera kuri 81 bose bakaba ari bazima. Abafatanyabikorwa batandukanye barimo Hope and Homes for Children, NUDOR, UNABU baremeye abaturage bafite ubumuga batishoboye,bashyikiriwe sheki ya 3.175.000Frw. Amatsinda 2 y’abafite ubumuga yo mu Murenge wa Minazi akaba nayo yaremeweaho yahawe ibihumbi magana atadatu(600.000Frw) kuri buri tsinda, hashimiwe kandi abunzi bahabwa Certificat ndetse na Telephone.